Akakanya mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Karongi @KarongiDistr , IGP Felix Namuhoranye na ACP Kalisa, minisitiri w’ubuzima ndetse nabandi bayobozi batandukanye bo muntara bari kumwe n’urubyiruko mu gikorwa cy’Umuganda, bafatanya mu kubaka no guteza imbere igihugu. 🇷🇼
Kuri uyu wa Kabiri mu Turere twose twa #KigaliYacu hateranye inteko z’abaturage.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera, @Gasabo_District.
Umuyobozi w’Umujyi yasabye abaturage ba Rudashya kugira uruhare rufatika muri gahunda zifasha Umujyi wa Kigali kugera ku cyerecyezo cyawo aho ubuyobozi bwashyize ingufu mu kubaka ibikorwa remezo, imitunganyirize y’umujyi urambye ndetse no kugira abaturage bakurikiza amabwiriza haba mu myubakire, umutekano n’ibindi byinshi.
Umuyobozi yibukije abaturage bitabiriye iyi nteko ko ibijyanye n’imyubakire bisabirwa uburenganzira kandi bigakorwa hubahirizwa Igishushanyo mbonera cy’Umujyi, anibutsa ko hari ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugaragaza ababikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.