Ku wa 25.09.2023, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Muhanga, yatangije urugerero rw' Inkomezabigwi icyiciro cya 11 mu murnge wa Muhanga.
Ku wa 30/4/2023 mu murenge wa Muhanga twaramukiye muri sport rusange.
➡️Ubutumwa bwatanzwe :
▶️Akamaro ka Sport .
▶️ ubuzima bw'imyororokere.
▶️ ubuzima bwo mu mutwe.
▶️ Isuku.
▶️ Musa 2023 /2024.
▶️Hapimwe indwara zitandura
Byagenze neza.
Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Muhanga byatangijwe no kunamira no guha icyubahiro abatutsi bishwe muri jenocide mu 1994 bashyinguwe mu nzibutso. Twibuke Twiyubaka.
Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Muhanga byabereye hirya no hino mu midugudu igize umurenge wa Muhanga. Ku rwego rw' umurenge byabereye mu kagari ka Tyazo. Twibuke twiyubaka.
Nyuma ya siporo hatanzwe ubutumwa :
➡Gahunda nshya ya Leta yo gufasha abaturage kwivana mu bukene
➡Kunywa amazi
➡ Akamaro ka siporo ku mubiri w'umuntu & gupima indwara zitandura
➡Ubuzima bw'imyororokere.
Ku wa 26.2.2023, mu murenge wa Muhanga Twaramukiye muri Sporo rusange iyobowe na Prezida w' Inama Njyanama, ES w' umurenge na Commanda wa Police Station Muhanga, twakoze mucaka nyuma imyitozo ngororamubiri duhabwa n' ikiganiro ku kamaro ka siporo.
Ku wa 7 /2/2023
twaramukiye mu gitondo cy'isuku hibandwa ku bikorwa bikurikira :
✅Gukora isuku mu ducentre tw'ubucuruzi.
✅Gukora isuku ku muhanda munini wa Kaburimbo.
✅Kubaka amazu ari mu mihigo (Homeless na poor house).
✅Guharura imihanda y'imigenderano mu midugudu
Kuri Stade ya Muhanga hari kuba umupira w' amaguru wa nyuma (Final) uri guhuza ikipe y' abagabo y' Umurenge wa Muhanga n' iy' Umurenge wa Kabacuzi ( mu cyatsi kibisi).
Kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 29 mu murenge wa Muhanga bisojwe no koroza umuryango wa MUKABIDELI Consolata muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 29 mu murenge wa Muhanga byabereye mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Muhanga hakorwa ibikorwa bitandukanye byo kuremera abatishoboye.
Kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 29 ku rwego rw' umurenge wa Muhanga wabereye mu kagari ka Tyazo, Umushyitsi mukuru ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge ari kumwe n' umuyobozi wa Polisi Station ya Muhanga, turasoza no horoza inka umuryango utishoboye.