Abatuye mu Karere ka Kirehe, kuri iki Cyumweru bakoze siporo rusange, bibutswa ko siporo ari ingenzi mu buzima, kandi ko bakwiye kujya bayikora kenshi. Bibukijwe no kwita ku isuku yo mu ngo no ku mubiri, ndetse no kurimbisha umujyi wa Kirehe.
Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bagiye guhurira mu nama ya karindwi, igaruka ku ‘guteza imbere amahoro n’ubukungu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu’.
Ni inama y’iminsi ibiri ibera i Luanda muri Angola guhera kuri uyu wa Mbere, ikaba ihuriranye n’isabukuru ya 25 y’ubufatanye bw’impande zombi ndetse no kwizihiza imyaka 50 ishize Angola ibonye ubwigenge. #RBAAmakuru #AUEU25
This evening in Kigali, President Kagame met with President Faustin Archange Touadéra of the Central African Republic, who is in Rwanda for a two-day Working Visit. They discussed the existing cooperation, including Rwanda’s ongoing support through the RDF troops serving under the existing bilateral security agreement as well as those serving in the UN Mission. The two heads of State also exchanged on the opportunities to strengthen bilateral cooperation through collaboration in various sectors of mutual benefit for the people of the Central African Republic and Rwanda.
Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagennye Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri nka Ambasaderi w'iki Gihugu mu Rwanda.
Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri yari asanzwe ari 'Chargé d’Affaires' wa Ambasade ya Qatar i Guangzhou mu Bushinwa. #RBAAmakuru
Ese aho utuye, Umuganda ukorwa neza mu buryo butanga umusaruro ? Abasenateri batanze inama ku ngamba
zakitabwaho zirimo:
➡️Kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego mu itegurwa ry’umuganda;
➡️Kongera uruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’umuganda;
➡️Kunoza uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ibipimo bishingirwaho mu kubara agaciro k’ibikorwa by’umuganda.
Ni mu Nteko Rusange ya Sena
yasuzumye raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku gikorwa cyo kungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki ivuguruye y’umuganda.
Abaturage bakurikiye ibirori bya Oman National Day kuri Televiziyo y’Igihugu ya Oman.
Abandi babyizihirije mu ngo zabo, aho bakorera n’ahandi hahurira abantu benshi. #RBAAmakuru#OmanNationalDay
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko manda ye ya kabiri nirangira mu 2026 bishoboka ko yazongera guhatanira kuyobora manda ya gatatu kuko hari ibihugu byinshi byamugaragarije ko bizashyigikira kandidatire ye.
Yasobanuye ko manda ye ikibura igihe kirenga umwaka bityo azabanza kugisha inama igihugu cyamutanze nk’umukandida.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame received a World Bank delegation led by Ndiamé Diop, Regional Vice President for Eastern and Southern Africa. Their discussions highlighted the strong partnership between Rwanda and the @WorldBank across key sectors that contribute to Rwanda’s development priorities.