President Kagame has arrived in Cotonou where First Lady Jeannette Kagame arrived earlier today. The President and First Lady are in Benin for a two-day State Visit.
_ #TuratsinzeAbubakar yatanze amakuru ko uretse imihoro,Ubugiri,amacumu, hari imbunda zo mu bwonko bwa AK 47 ndetse n'amagerenade bizahabwa interahamwe.
_yavuzeko yerekana ahantu hane hari izo ntwaro nk'igihamya cy'uko ayo makuru ari ukuri.
🇷🇼🤲❤️Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora Igihugu.
Nk'uko tubikesha KT Press tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo Perezida Kagame yasuraga Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yafashe akanya k’amasegonda atari make yitegereza umubyeyi wahoze ari mu ngabo za RPF mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byatumye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kijya gusura uyu mubyeyi nyuma yo kumenya ko akiriho ndetse bakanamusura.
Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa aganira n’iki kinyamakuru yatangaje ko iyi foto ari iye koko ayibuka avuga ko yafatiwe i Byumba kuri Hotel Urumuri. Yagize ati “Ni igihe cy’Urugamba rwo Kwibohoza tubohora igihugu, Inkotanyi uko zagendaga zirokora abantu zarokoragamo n'abana bato, njye rero naje gusubira inyuma bankura ku rugamba akaba ari njye ushinzwe kubitaho n'ubwo hari abandi twakoranaga ariko ni njye wari ubakuriye.”
Uyu mubyeyi witwa Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa yatangaje ko iyi foto bayimufashe abizi cyane ko bayimufashe ubwo umunyamakuru w’umunyamahanga yasangaga ateruye uyu mwana. Uyu mubyeyi avuga ko abana yari ashinzwe ubusanzwe bageraga ku ijana harimo abari kuri Hotel Urumuri ndetse n'abandi bari i Kageyo.
"Umwana yari ateruye yaje kwitaba Imana"
Ubwo yaganiraga na Kt Press uyu mubyeyi yabajijwe niba uyu mwana yari ateruye akibaho, atangaza ko umwana yaje kurwara akicwa n’indwara, icyakora ahamya ko Ise ari we wari waramutwaye nyuma y'uko igihugu gifashwe akamutwara. Uyu mwana ndetse na se bombi barapfuye.