Hon Min wa @RwandaMoD Juvenal Marizamunda yasuye Uruganda Rukora ibyuma.
==========================
Nyuma yo kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka @MusanzeDistrict, Claudien Nsengimana, basuye uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Musanze.
Uru ruganda ni rumwe mu mishinga minini y’ishoramari mu rwego rw’inganda mu Rwanda, rwashowemo amafaranga asaga miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika.
Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 250,000 z’ibyuma ku mwaka, harimo fer à béton, hollow sections, wire rods, binding wire n’ibindi bikoresho byifashishwa cyane mu bwubatsi n’inganda.
Abayobozi basobanuriwe ko uru ruganda ruzatanga akazi ku bakozi barenga 1,000 bahoraho, rugahuza abakozi b’Abanyarwanda n’inzobere z’abanyamahanga mu rwego rwo guhererekanya ubumenyi no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi b’imbere mu gihugu.
A1 Iron & Steel Rwanda Ltd rwitezweho kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’ibyuma byinshi byatumizwaga mu mahanga, kuko ruzifashisha ubutare buboneka mu Rwanda mu gukora ibicuruzwa bikenerwa ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no koherezwa hanze.
Ibi bizafasha kugabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga gitumiza ibyo bicuruzwa no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Mu butumwa bwatangiwe muri uru ruzinduko, hagaragajwe ko inganda nk’izi zifite uruhare rukomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwihutisha iterambere rishingiye ku nganda, guhanga imirimo, kongera umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abayobozi bashimye uruhare rw’abashoramari bahisemo gushora imari mu Karere ka Musanze, bashimangira ko umutekano n’imiyoborere myiza bikomeje kuba inkingi zikurura ishoramari rifitiye abaturage n’igihugu akamaro karambye.
Today, 1 May 2026, We join the rest of the world in marking International Labour Day under the theme: "Partnering for skills, powering job creation, fostering local economic resilience".
Happy International Labour Day!
Beyond infrastructure, it is expected to serve as a community hub, hosting social events, cultural activities, and recreational opportunities, while promoting hygiene, sustainability, and healthier eating habits. More details on food court project:
👉https://t.co/V0HvndZhWL
Have you heard the heartwarming story of twin baby gorillas birth ? Are you wondering how twins are doing ? There’s only one way to truly satisfy that curiosity by visiting, in Musanze District, the Virunga National Park; the mountain gorillas's enchanting home.
📸@gorillacd
Let your journey be complete; don’t miss the chance to explore the natural beauty of Musanze. Welcome!
==============================
Découvrez Musanze, où nature, aventure et culture se rencontrent au cœur des paysages majestueux du Nord du Rwanda. Bienvenus au Musanze!
Muri gahunda y'Igitondo cy'Isuku, Abakozi b'Akarere bifatanyije n'Abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri muri @Muhoza_sector, haterwa ibiti 1000 by'imitako gakondo ku nkengero z'umuhanda no muri site y'imiturire ya Susa, hanakorwa n'isuku ahantu hose bigaraga ko ikwiye kunozwa.
H.E @PaulKagame, Abaturage ba Musanze turabashimira cyane kubwibyiza muhora mudukorera. Ibi twajyaga tubireba kuri TV gusa none dusigaye tibireba Live. Muzanadushimire @NsengClaudien na Team Ngari bakorana bakoze Ibishoboka byose ngo ibyishimo mwatugeneye Tubyishimire mu Mahoro.
Wikendi yageze!
Ukeneye kuruhuka no kunoza ibitekerezo by’imishinga ufite? Umurenge wa Kinigi urakwakirana yombi mu nkengero za Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, iwabo w'ingagi. Amahoteli meza n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’ubukerarugendo bihari ku bwanyu; i Musanze murisanga !
Biri Kuba: Abakozi bo mu Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere bateraniye mu nama iyobowe na Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu @UWANYIRIGIRAcl3. Bari kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo, imikoranire n'abafatanyabikorwa no kongera ibiti bitewe mu mujyi wa Musanze.
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komini Mukingo, Minisitiri @EdNgirente yasabye abaturage gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, barwanya icyahungabanya umutekano w'Igihugu, ashimangira ko gufata mu mugongo abarokotse Jenoside ari inshingano zacu.
Musanze district embraces a lucrative business opportunities in international events organization and hospitality management for investors. We let you know some competitive advantages and market demands for high quality hospitality experiences.