This morning at the Grand Palais in Paris, President Kagame joined fellow Heads of State and Government for the opening of the International Space Summit co-hosted by France and Germany. The Summit brings together global leaders and key stakeholders to advance dialogue and cooperation on the future of space, including the space economy, scientific exploration and the sustainable use of space.
Akarere ka Ngoma kongeye kuba aka mbere ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya kuva muri 2021 mu kwesa imihigo ya Mutima w'urugo y'Inama y'igihugu y'abagore @RwandaWomen mu mwaka wa 2025-2026, ku rwego ry'Intara y'Iburasirazuba
FLASH BACK:
Hano hari muri Kanama 2009, ubwo President Paul Kagame visited yasuraga Akarere ka Ngoma.
Abazi neza @NgomaDistrict murabona iyi Mirenge, Umusaza yatemberagamo ari iyihe?
Meya @NIYONAGIRANath3
yavuze ko gahunda ya "Bwije nkoze iki?" na "Ntawampiga mu bipimo " biri mu byabafashije @NgomaDistrict kuza ku mwanya wa mbere mu gihugh mu kwesa imihigo ya 2024-2025.
From: @rbarwanda
Meya @NIYONAGIRANath3
yavuze ko gahunda ya "Bwije nkoze iki?" na "Ntawampiga mu bipimo " biri mu byabafashije @NgomaDistrict kuza ku mwanya wa mbere mu gihugh mu kwesa imihigo ya 2024-2025.
From: @rbarwanda
Umuyobozi wa @NgomaDistrict Niyonagira Nathalie, yashimiye uruhare rw’Abunzi mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo nk’amakimbirane, aho kuva mu kwezi kwa Kamena 2025 kugeza muri Mutarama 2026 mu bibazo 203 bakiriye, ibigera kuri 201 byacyemutse.
...
https://t.co/suk9Vq8IeI
Umuryango witwa #WAG (Welfare for Animals Guild Rwanda) n’abafatanyabikorwa bawo, washoreje igikorwa cyo gukona no gukingira imbwa n’injangwe(ingore n’ingabo) ku buntu mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Sake.
Dr Richard Nduwayezu, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa muri WAG, yavuze ko bari bamaze ibyumweru bibiri ndetse ko bizafasha mu kugabanya umubare w’imbwa zizerera n’izabwaguwe zitateganyijwe.
Mu Rwanda habarurwa imbwa zigera ku bihumbi 66. Mu gihe mu Karere ka Ngoma habarurwamo izigera kuri 900. Muri uyu mwaka wa 2026, abantu babiri b’i Ngoma barumwe n’imbwa, umwe ahita ahasiga ubuzima.
Mu Karere ka Ngoma, imirenge 9 igiye gutererwa umuti wica umubu utera Malariya, igikorwa giteganyijwe kuva tariki 09 kugeza tariki 31 Werurwe 2026.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma ku bufatanye na Society for Family Health Rwanda (SFH) bwatangaje ko iki gikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera indwara ya Malariya (Indoor Residual Spraying – IRS) kizakorwa mu mirenge yagaragaje ibipimo by'iyo ndwara biri hejuru.
Iki gikorwa kizakorerwa mu mirenge ya Jarama, Sake, Gashanda, Zaza, Kazo, Mutenderi, Rukumberi, Karembo na Mugesera; hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw'uburwayi bwa Malariya no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage @Mukayirang05, avuga ko iki gikorwa ari ingenzi mu gukomeza kurwanya Malariya mu Karere,
Agira ati: “Turashimira ubufatanye dufitanye na @sfhRwanda mu kurwanya malariya. Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mirenge yagaragayemo uburwayi buri hejuru, ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu. Turasaba abaturage kuzakira neza abakozi bazaza gutera umuti mu nzu zabo no gukomeza kuzirikana izindi ngamba zo kwirinda Malariya."
#Umuganda: Ubuyobozi bw'Akarere burakangurira abaturage bose kuzitabira umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026 uteganyijwe kuwa 28/02/2026. Ku rwego rw'Akarere umuganda uzabera mu Murenge wa Remera,akagri ka Ndekwe.
Twitabire #Umuganda#Gashyantare