Ku munsi w’ejo hateganijwe itangazwa ry’icyemezo cy'urukiko ku kirego @FADArwanda yatanze mu rukiko rw’ikirenga urusaba kwemeza ko Ingingo ya 143 y’Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange inyuranije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zaryo za 13, 15 na 16.
Iyi ngingo ivuzwe hejuru igira iti: “Gukora ibiterasoni mu ruhame. Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).
Iyi ngingo y’itegeko yagarutsweho cyane mu kwezi kwa 7 mu mwaka w’2022 ubwo Liliane Mugabekazi yafungwaga hashingiwe ku buryo yari yambaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022. Nyuma y’urubanza, Mugabekazi yaje gufungurwa by’agateganyo ku wa 19 Kanama 2022 bisabwe n’ubushinjacyaha.
Mu kirego FADA yatanze ivuga ko Ingingo ya 143 y’Itegeko n° 68/2018 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange inyuranyije n'ingingo ya 13 y’Itegeko nshinga, kubera ko guhana umuntu kubera ko yakoze “ibiterasoni” mu ruhame kubera kwambara ukuntu runaka, umwenda ubonerana, mugufi cyangwa se umuhambiriye, bihungabanya ukudahangarwa kwe bikamwambura kuba umunyagitinyiro n’uburenganzira busesuye bwo kwisanzura ku mubiri we nk’uko biteganywa n’ingingo ya 13 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda.
Ingingo imwe mu zigize umwanzuro w’ikirego yerekana ko hari n'impungenge zishingiye k’ugena icyo ibyo biterasoni ari byo, bitewe n’imyumvire ye. Hari aho umuntu umwe ashobora kwitwa ko yakoze ibiterasoni mu ruhame mu gihe birebwe n’undi yakwemeza ko nta biterasoni birimo.
Ese twitege iki ku munsi w’ejo ubwo hazaba hasomwa icyemezo cy’urukiko?
Ese nawe ubona iriya ngingo yahinduka cg ubona yagumaho?
"Itangazamakuru si umuyoboro ujyana mu muriro utazima, ni umuyoboro ujyana ku buzima," Albert Baudouin wa @paxpressrwanda, asobanura uko itangazamakuru rikoreshejwe neza ryubaka, rikiza. Ati "Tiktok yarwanyije Covid, Radio Muhabura irokora benshi," #Kwibuka30.
Ukomwa na gato ukibuka😔
“Seeing those of his age makes me miss my firstborn, it makes me hurt but again I move on” Léoncie, she survived the Genocide Against Tutsi, in Nyarubuye, East of Rwanda
“Ndababara ariko nkihangana” 😔
#Kwibuka30