Perezida Kayibanda yari umunyamahanga ukomoka hirya ya Bukavu waje kuvuga ko abatutsi ari bo banyamahanga, kandi ari abaturage bamaze ibinyejana byinshi mu gihugu. -Minisitiri Dr. Bizimana mu karere ka Gatsibo.
▶️https://t.co/rd9aFsflDL
#Kwibuka32#MamaUrwagasaboTV
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph uri mu ruzinduko muri Ghana, yifatanyije na Perezida wa Kaminuza ya Ashesi akaba ari na we wayishinze, Patrick Awuah Jr., mu kumurika ikimenyetso cy’urwibutso cyubatswe muri iyi kaminuza mu rwego rwo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi ari intambwe y’ingenzi kandi ko Kaminuza ya Ashesi ibereye urugero ibindi bigo by’uburezi muri Afurika mu kumenyekanisha ibyaha by’indengakamere byakorewe kuri uyu mugabane mu gihe gito gishize.
#Kwibuka32 #MamaUrwagasaboTV
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko kimwe mu bigaragaza ubukana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kuba nyuma y’imyaka 32 ishize ihagaritswe, hari imibiri y’abishwe itaraboneka.
#Kwibuka32#MamaUrwagasaboTV
Turi live mu karere ka Gicumbi, ahari kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Mutete.
▶️https://t.co/OstaB6GFYJ
@NARwanda@RwandaNorth#MamaUrwagasaboTV
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi.
Yifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abiciwe i Nyanza ya Kicukiro, nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za MINUAR.
#Kwibuka32 #MamaUrwagasaboTV
''Dukwiye guhora twibuka, hato tutazibagirwa abashaka kudusenya bakabona icyuho''. -Hon. Senator Gasana Alfred mu karere ka Gicumbi mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Mutete.
▶️https://t.co/FMVuxMwiMJ
#Kukarubanda #MamaUrwagasaboTV
Ni mu masaha make, tukinjira mu Icyumweru cy'Icyunamo (7 - 13 Mata), n'iminsi ijana (7 Mata - 3 Nyakanga 2026) twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iyi mpuzanzira https://t.co/tHnrwuwUGz, murahasanga inyoborabikorwa ijyanye n’ibikorwa bya #Kwibuka32.