We help you keep your Home, Farm, Pets, and Harvest Insect-free, Naturally & Responsibly! Our products are powered by the Pyrethrum Flowers from Rwanda
Kuri uyu wa 17 Nzeri 2025 Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b���ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa bikomeje gufasha ibihugu bitandukanye ku Isi birimo n’u Rwanda, aho imiti iva muri icyo kimera ikoreshwa ku bindi bihingwa kandi ntiyangize ibidukikije.
Iki gikorwa kiba buri mwaka cyo gushimira abahinzi cyatangiye mu 2013, aho abahinzi b’indashyikirwa mu Turere twa Burera, Musanze, Rubavu na Nyabihu bashimirwa umuhate bagira mu mwuga wabo.
@SopyrwaLtd @RwandaAgri @Agropyltd