Ruhango: Umugabo waherukaga mu rugo mu myaka icyenda, yarugezemo yiyahuza ikinini cy’imbeba
===
Umugabo wo mu karere ka Ruhango waherukaga mu rugo mu myaka icyenda ishize arakekwaho kwiyahuza ikinini cy’imbeba agisubira iwe.
Mu gicuku cyo ku wa 24 Kamana 2026 mu murenge wa Kinazi mu kagari ka
Gisali mu mudugudu wa Kaduha, umugabo w’imyaka 60 yiyahuye akoresheje ikinini cy’imbeba na super glue.
Amakuru yatanzwe n’umugore wa nyakwigendera yavuze ko yari amaze imyaka icyenda batazi aho yagiye. Umugore yavuze ko umugabo yatashye mu rugo rwe ku wa 24 Kanama 2026. Bamuherukaga mu mwaka wa 2017.
Abo mu rugo bavuga ko nyakwigendera yabajijwe aho yari yaragiye abasubiza ko yanze gupfira ku gasozi azapfira mu rugo rwe.
Ubwo bari baryamye nyakwigendera yabyutse mu ijoro ajya hanze, agarutse umugore yumva umugabo arimo kunuka umuti w’imbeba basohotse hanze babona super glue n’umuti w’imbeba wari mu gashashi hamwe n’agacupa yanywereyemo,
bahamagara moto ngo imujyane kwa muganga bagiye kumushyira kuri moto ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko amakuru Polisi yayamenye ku bufatanye na RIB bihutiye kujyayo hafatwa ibimenyetso, ndetse hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe Ku bitaro bya Ruhango kugirango ukorerwe isuzuma.
Sr: https://t.co/J47G7lKh9m
https://t.co/c7Vidjo20i
Ubuhamya buvuga uko umukire Yibye Leta umutungo kamere wa Miliyari zirenga 3.2FRW muri @Muhanga.
Sr:https://t.co/akfacKIaH8
Muhanga: Umukozi w���umushoramari Nyabyenda Emmanuel, yatanze ubuhamya bw’uko ko bibye Leta amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram afite agaciro karenga miliyali eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB nyuma yo gufunga Baziruwiha Ephrem wayoboraga imwe muri site za Nyabyenda Emmanuel ukekwaho gukoresha kompanyi yitwa Rugendabari Mining mu gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Rugendabari, kuva taliki ya 01 Kanama 2024 kugeza taliki ya 13 Kanama, 2026 yatanze amakuru atandukanye y’uburyo bakoraga.
RIB yamufatiye ahazwi nka Site ya Temba iri mu Mudugudu wa Twabumbogo, wo mu murenge wa Rugendabari, mu karere ka Muhanga, inahasanga abakozi bari mu kazi ndetse na toni enye z’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram n’ibitabo bitandukanye.
Hakurikijwe uko ibiciro bya wolfram bihagaze ku isoko uyu munsi, ndetse n’ibipimo by’ubwiza bw’ayo mabuye yo kuri site ya Temba abazi ibyo biciro bahamya ko toni enye za Wolfram zigurishwa amadorari ibihumbi Magana ane na miro ine (440,000USD) angana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni magana atandatu na mirongo ine n’icyenda (Frw 649, 000, 000).
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu Baziruwiha Ephrem mu ibazwa rye muri RIB, yahamije ko kuri site ayobora ya Temba, Nyabyenda Emmanuel ahabona umusaruro wa Wolfram uri hagati ya Kg 2000 na Kg 2,500 buri kwezi.
Ibi bisobanuye ko mu gihe cy’amezi 24 kuva muri Kanama 2024 kugeza muri Kanama 2026 yahabonye umusaruro wa wolfram uri hagati ya Kg 48,000 na Kg 60,000.
Ayo makuru kandi ahamya ko hakurikijwe uko ibiciro bya Wolfram bizwi nka Price per MTU (Metric Tone Unit) byagiye bihindagurika ku isoko mu mpera z’umwaka wa 2024, 2025 no muri Kanama 2026, hakiyongeraho n’ubwiza bwa wolfram icukurwa muri biriya bice, buri ku kigero cya 55%, Toni 48 zahacukuwe zigurishwa amadorari y’amerika miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda n’icyenda ($2,299,000), uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni magana atatu na mirongo icyenda n’imwe (Frw 3,391,000,000).
Turebye uko iyo wolfram Nyabyenda ashinjwa gucukura nta ruhushya ibiciro byayo byagiye bihindagurika buri mwaka, niba yaracukuraga amabuye y’agaciro ari hagati ya Toni- ebyiri n’ebyiri n’igice buri kwezi bisobanuye ko kuva mu kwezi kwa 8 kugeza mu kwezi kwa 12 muri 2024 yacukuye amabuye ari hagati ya toni 10 na toni 12.5.
Hakurikijwe uko ibiciro byayo byari bihagaze mu mpera ya 2024, Toni 10 gusa zagurishwaga amadorari ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu (165,000 USD) nk’uko bamwe mu bacuruza amabuye y’agaciro babibwiye UMUSEKE.
Hashingiwe ku buhamya bw’umukozi wa Nyabyenda ufunze, mu mezi 12 y’umwaka wa 2025 buvuga ko yacukuye amabuye y’agaciro ari hagati ya Toni 24 na Toni 30, hagendewe ku biciro by’amabuye yo muri ubu bwoko bwa Wolfram by’icyo gihe, toni 24 zagurishwaga amadorari ibihumbi magana atanu mirongo icyenda na bine ($594,000).
Hanyuma kuva muri Mutarama kugeza mu Kanama 2026 yacukuye wolfram iri hagati ya Toni 14 na Toni 17.5.
Ubwo buhamya kandi bugaragaza ko ibiciro bya Wolfram byatumbagiye mu buryo budasanzwe, kuko uyu munsi toni 14 ziri kugurishwa amadorari miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu na mirongo ine ($1,540,000).
Ayo madorari yose yagurishijwe ayo mabuye y’agaciro muri 2024, 2025 kugeza muri 2026, igiteranyo cyayo kingana n’amadorari miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda n’icyenda (2,299,000USD) uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni magana atatu mirongo icyenda n’imwe (3,391,000,000Frw)
Amakuru UMUSEKE ufitiye gihamya ni uko RIB yahamagaje Nyabyenda Emmanuel inshuro ebyeri ngo asobanure ibyo akekwaho, ndetse imwoherereza inyandiko ihamagara izwi nka Convocation yanga kwitaba.
@RIB @Rwandapolice @RwandaMinesB @PrimatureRwanda
https://t.co/HGwOfqC4YC
#PanelDiscussion: Alice Umuhoracyeye from @RwandaMinesB urged mining companies to integrate ECD into their workplace commitments, highlighting that providing ECD services at mining workplaces could soon become a requirement for mining operations.
Muri RRA habaye ubujura buhuriweho bwo ku rwego rwo hejuru ariko hakurikiranwa abo ku rwego rwo hasi cyane! Bikekwa ko hari “Ibifi binini” byakingiwe ikibaba. N’ubwo hari icyuho mu ikoranabuhanga rihuriweho rya RDB, RRA na za Banki haribazwa ukuntu muri Miliyari 5 zibwe muri zo izirenga 4 zanyujijwe kuri konti ya balinga ya “Company” icuruza ibya balinga nyamara dosiye zinyura muri “Departements” zirenga 4? Byagenze gute? Tubane mu kiganiro INAMA Y’UMUTEKANO https://t.co/D0s5YGbeJt
Uraho TETA,
Usibye ko yasabye imbabazi ku magambo avuga ko atari meza yakoresheje.
Ndajya inama ko @RIB_Rw yacu kandi yanyu itakoreshwa Nk’IGIKANGISHO.
Reka twese duharanire ko RIB itaba Urwego rukangitse ahubwo Urwego rwubashywe, byose ku neza ya rubanda.
Iyi weekend na yo ni ndende! 😊
Abafite imyemerere ya Gikirisitu, ndizera ko muzayigiramo ibihe byiza. Ariko mukomeze mwibuke ko hari ibyo twumva kimwe! 😄🙏🏽
Ku bijyanye no kurwanya ibyuma no kwirinda ubusinzi, ndabizi ko turi kumwe rwose 100%! 💯😎
Mugire weekend nziza, ituje kandi yuzuye ibyishimo ‘Izira Ibyuma’, ‘Izira Ubusinzi!’ 🙌🏽