Amaze imyaka 32 ashakisha abana be yabuze muri Jenoside: Agahinda ka Mukamulindwa 💔🥹
————/////////
Umubyeyi witwa Mukamulindwa Béatrice, ufite imyaka 70, amaze imyaka 31 ashakisha abana be batatu yaburiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’abisengeneza be babiri.
Abo bana be batatu ni Mudacumura Alain Flavien, wari mukuru muri bo akaba yari agiye kuzuza imyaka 13 mu 1994; Ngwinondebe Aline, wari ufite imyaka 11; ndetse n’umuto muri bo, Uwase Rwagasana Nadege, wari ufite imyaka icyenda.
Abisengeneza ba Mukamulindwa babuze ni Uwineza Alice, wari ufite imyaka umunani, na murumuna we, Umuhoza Mutabazi Marie Noël, bakundaga kwita Kubwayo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mukamulindwa Béatrice yavuze ko mu 1994 umugabo we, Rwagasana Erneste (baratandukanye) ndetse n’abo bana babo batatu bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Stade Régional, ubu yahindutse Kigali Pelé Stadium.
Muri Mutarama 1994, Rwagasana Erneste yabonye buruse yo kujya kwiga mu Bubiligi.
Mukamulindwa Béatrice yashakaga ko bajyana, ariko arabisubika ategereza ko abana bajya mu biruhuko by’amashuri kugira ngo abone gusanga yo umugabo we.
Abo bana batatu bigaga kuri APE Rugunga.
Muri Werurwe 1994 ni bwo Mukamulindwa yasanze uwo wari umugabo we mu Bubiligi, abana abasigira musaza we, Mutabazi Théodore, wabaga mu Mayaga mu cyari Komini Ntyazo (ubu ni mu Karere ka Nyanza). Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye aba babyeyi bombi batari mu Rwanda.
Nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe, Rwagasana Erneste yahise asubira mu Rwanda ajya ku Mayaga gushaka amakuru y’aho abo bana babo bari, ariko kugeza magingo aya nta wamenye amakuru y’ibyababayeho.
Musaza wa Mukamulindwa wasigaranye abo bana ndetse n’umuryango we bahungiye muri ISAR Songa, muri iki kigo hakaba harahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 25.
Ubwo ISAR Songa yaraswagaho amasasu abahahungiye baratatanye ndetse benshi muri bo baricwa, mu bari bahari baburiwe irengero habamo n’abo bana batatu ba Mukamulindwa n’abisengeneza be.
Mukamulindwa ati ‘‘Harokotse abantu bake cyane, bose twarahuye twaraganiriye.
Bakakubwira bati ‘Nta muntu n’umwe wakubwira ibintu byabereye muri ISAR, duheruka Jenoside itaraba bataraza kuturasaho, turibuka musaza wawe ni we wari wahise afata inshingano y’ibintu by’isuku kugira ngo abantu bataza kwibasirwa n’indwara z’ibyorezo, twarabibonaga ko afite abana barimo abakuru batari abe, ariko nyuma bimaze gukubita (ibisasu) nta wongeye kugira ikintu na kimwe amenya’.’’
Mu muryango wa Mutabazi Théodore akaba musaza wa Mukamulindwa, harokotsemo umwana wari ufite amezi 18.
Birumvikana ko yari muto cyane ku buryo nta kintu azi ku byabaye ngo abe yabitangaho ubuhamya.
Gusa hari umuntu wakoranaga na Mutabazi Théodore witwa Rosette ubu uba mu Bufaransa, ni we wabwiye umugabo wa Mukamulindwa ko yabashije kwiruka ava muri ISAR Songa ahungana na babiri mu bana be, batandukanira hafi y’u Burundi ahitwa i Mbogo mu yari Komini Muyaga batandukanijwe n’igico baguyemo.
Mukamulindwa ati ‘‘Ni ho njye nahereye mvuga nti ‘Niba bataraguye muri ISAR, bakaba bataraguye kuri izo bariyeri zose bagiye bacaho, ku bwanjye hari icyizere gicye cyane wenda ariko nkumva gihari, y’uko bashobora kuba barabashije kuharenga.’’
‘‘Ikintu cyatumye nshyiramo imbaraga naravuze nti ‘Aho kugira ngo umwana abe ariho ari mu buzima budasanzwe bubi cyane abure uwamufata akaboko, abure uwamutabariza, nahitamo ko nirukanga imisozi nkayimara, namubona bikaba ari amahirwe, ntamubona, ariko nkaba nzi ko amahirwe yose nayashyize aho yo kuba namutabara igihe cyose bishoboka.’’
Rosette yavuze ko muri abo bana batatu, ubwo bakomezaga guhunga yari yajyanye na Mudacumura Alain Flavien ndetse na Uwase Rwagasana Nadege.
Inkuru yose: https://t.co/aMr8AMqoDO