Mu murenge wa Kinazi, akagali ka Kabona, Umudugudu wa Rwambariro hatangirijwe ku rwego rw'Akarere icyumweru cyahariwe umuryango n'uburinganire.
Iki cyumweru gifite iyi nsanganyamatsiko: “Twimakaze Ihame ry'Uburinganire, Twubake Umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Huye Half Marathon 2025 iri kuba ku nshuro ya 3, yatangijwe n’isiganwa ry’amagare rya km 29.6, hakurikiraho icyiciro cy’abafite ubumuga, “run for fun”, hanyuma hasozwa n’abasiganwa ku maguru babigize umwuga.
Kuva tariki ya 25/11-10/12,u Rwanda rwifatanya n’Isi mu minsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina .
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni:"Twubake umuryango uzira ihohotera".
Ibikorwa bizabera mu turere twose.
Twubake umuryango Ushoboye kdi Utekanye.
#TurwanyeIhohotera
Mu murenge wa Karama, akagari ka Bunazi, mu mudugudu w’Akarehe hizihirijwe ku rwego rw’Akarere umunsi mpuzamahanga w’#UmugoreWoMuCyaro kuri iyi nsanganyamatsiko: “Umugore ni uw’agaciro”.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abandi bayobozi barimo abo muri @RwandaWomen.
None ku wa 1.09.2025 hakozwe inama rusange y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere yitabirwa n'inzego zitandukanye. Umushyitsi mukuru yari Depite Francine Tumushime.
Hagaragajwe uko imihigo ya 2024-2025 yeshejwe, hanasinywa n'imihigo ya Mutimawurugo 2025-2026.
None ku wa 7 Kanama ku bufatanye n'akarere hifashishijwe ikoranabuhanga hakozwe inama y'abagize inzego za mutimawurugo kuva ku karere kugera ku mudugudu iyoborwa na Vice Mayor ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Baganiriye ku mihigo na gahunda y'ibikorwa byayo.
Ku wa 11 Kamena 2025 hakozwe ubukangurambaga bwo kuzamura imyumvire ku 'Guhagarika uruhererekane rw'ihohotera mu miryango'. Ubukangurambaga bwakorewe abanyamuryango 50 ba koperative 'ABAHUJE SAZANGE' bo mu murenge wa Kinazi babanaga mu makimbirane.