AMATORA:
Abajyanama beza batoranywa mu batoza b'Intore kuko baba bafite ubunararibonye. Leta iba yarabahaye byinshi byagirira benshi akamaro mu iterambere ryabo, Tora Nshutinziza Juvenal Umujyanama rusange mu nama njyanama ya karere ka @NyaruguruDistr . Mu mutore arashoboye.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasangiye iminsi mikuru isoza umwaka n'abana barererwa muri ECD y'Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage @Urujeni1 yifurije abana n'ababyeyi impera nziza z'umwaka n'umwaka mushya muhire wa 2025. Yashimiye abarezi b'aba bana ku kazi keza bakora ko gukurikirana umunsi ku wundi ubuzima bwabo, imibereho yabo ya buri munsi no kubatoza uburere bwiza n'ikinyabupfura.
Ku ruhande rw'ababyeyi, bashimiye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwabashyiriyeho gahunda yo kuza mu kazi bazanye n'abana bakiri ku ibere. Bavuga kandi ko byabafashije kubona akanya ko kwita ku bana no kurushaho kunoza umurimo.
#KigaliYacu
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasangiye iminsi mikuru isoza umwaka n'abana barererwa muri ECD y'Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage Urujeni Martine yashimiye abarezi b'aba bana ku kazi keza bakora ko gukurikirana umunsi ku wundi ubuzima bwabo, imibereho yabo ya buri munsi no kubatoza uburere bwiza n'ikinyabupfura.
Today, 12 little stars graduated from our City of Kigali's work-based Early Childhood Development - ECD program. They're all set and ready for their next big adventure—nursery school!
Wishing these young graduates the best of luck!
#KigaliYacu
Umujyi wa #Kigali dutewe ishema n'abana bacu 12 bari bamaze igihe mu irerero ryacu (ECD Centre) kuri uyu wa Kane bakaba bakorewe ibirori bibasezera ngo bajye gutangira amasomo mu mashuri y'inshuke.
Mu birori bisoza iki cyiciro biryoheye ijisho, abana n'abarezi bamurikiye ababyeyi n'abayobozi b'Umujyi wa Kigali ibyo bize.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage Urujeni Martine ati: "Irerero rituma umubyeyi akora atekanye bitewe n'uko agira umwanya wo gukurikirana imikurire y’umwana we neza, amwegereye. Bituma kandi umwana na we akura neza. Umujyi wa Kigali uzakomeza gushyigikira iyi gahunda".
Kuva iri rerero ryajyaho mu mwaka wa 2021, rimaze kwakira abana 34.
#KigaliYacu