POUR RAPPEL
"[Les] conclusions [du juge d'instruction Marc Trévidic] début 2012 sont sans appel : les tirs de missiles sont partis du camp Kanombe où loge la garde présidentielle, proche des faucons du régime. Ceux qui s’opposaient à l’application des accords de paix et de partage du pouvoir avec le FPR, que Habyarimana venait d’accepter de mettre en place, lors de cette ultime réunion à Dar es Salam le 6 avril 1994. De toute évidence, impossible pour le FPR d’accéder au camp Kanombe. Ce sont donc vraisemblablement les ultras du régime qui ont abattu l’avion, comme l’avait déjà suggéré une note de la DGSE le 11 avril 1994".
https://t.co/HrybacH4jr
@FelixMugenzi@bbcgahuza Ngo yasabye habyarimana kugira discipline mu indege, amakuru Ava mu bahutu yemeza KO general Nsabimana yashatse gusimbuka ubundi asabwa kugira discipline
GUKOSORA IBINYOMA BYA SEBATWARE(Alfred)
1.Ku bivugwa kuri Minisitiri Mukazayire
Ikinyoma ko Minisitiri Mukazayire @nmukazayire yashinje nyina kuba yaragize uruhare muri Jenoside, nyamara ibi ni ikinyoma.
Nk’uko abyivugira ubwe, Jenoside yabaye afite imyaka 12. Icyo gihe we n’abavandimwe be babiri bari kumwe na Se, mu gihe batari bazi aho nyina ari. N’ubwo Se yari azi aho nyina aherereye, ntiyabibabwiye kuko bari bakiri bato cyane ku buryo batari kubasha kubyumva neza.
Kubera iyo mpamvu, bakuranye batekereza ko nyina yapfuye. Nyuma, mu mwaka wa 1996, ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, nibwo bwa mbere yamenye amakuru ku bijyanye na nyina abikuye mu kinyamakuru cyari cyabyanditseho.
Ibi byamubereye ihungabana rikomeye, kuko yumvise icyarimwe ari umwana wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhande rwa se, ariko nanone akabona yitwa umwana w’uwakoze Jenoside. Nta na rimwe yigeze ashinja nyina nk’uko bivugwa.
Ikindi ni Mu mategeko, kwemera icyaha bisaba ko umuntu abivuga mu buryo busobanutse imbere y’urukiko cyangwa mu nyandiko zemewe n’amategeko, akemera ibyo aregwa ku mugaragaro. Ku kibazo cya Mwamini Espérance(Nyina), we yamaze no guhamwa n’inkiko Gacaca ndetse akatirwa igifungo cya burundu, bivuze ko ku ruhande rw’amategeko icyaha cyamaze kwemezwa hashingiwe ku bimenyetso n’imikirize y’urubanza, si ngombwa ko yongera kucyemera kugira ngo cyemezwe. Ariko mu buhamya bwatanzwe na Mwamini agaragaza ko yemera kandi akicuza uruhare yagize muri Jenoside, kuko asobanura uburyo yishoye mubwicanyi , akerekana uko yatojwe urwango akiri muto, ndetse akanarira agaragaza agahinda n’ukwicuza. Anongera gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y’ukuri no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi byerekana kwemera icyaha ku rwego rw’imitima n’ubuhamya, bihuye neza na facts.
https://t.co/Pn4zlogInA
2.Ku bivugwa kuri Minisitiri Ngarambe Rwego
Ibyo bavuga ko Rwego Ngarambe @NgarambeRwego ari “kuneka” Mukazayire nabyo ni ibinyoma.
Ngarambe ni umuyobozi ufite ubushobozi n’ubunararibonye mu nshingano ze, kandi akora akazi ke mu buryo busanzwe. Ibyo kumushinja kuneka ni ibitekerezo bishingiye ku makuru atari yo, akenshi akwirakwizwa n’abafite inyungu zo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo kimwe na nabagoreka amateka y’ u Rwanda cyangwa kurengera abakoze Jenoside.
3.Ikinyoma ko hari uwageze ku mwanya kubera Sonia Mugabo
Aya amakuru avuga ko hari uwageze ku mwanya kubera Sonia Mugabo (@soniamugabo .
Ibyo kuvuga ko hari umuntu wageze ku mwanya kubera Sonia Mugabo ni ibinyoma bidafite ishingiro.
Candy Basomingera (@CandyBaso )yageze ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kubera ubushobozi bwe, ubunararibonye n’akazi yakoze mu nzego zitandukanye. Mbere yo kugirwa kuri uwo mwanya, yari Deputy Chief Executive Officer wa Rwanda Convention Bureau, aho yagize uruhare mu gutegura inama mpuzamahanga no guteza imbere ishoramari.
Yanakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, aho yakoze imirimo itandukanye irimo no kuyobora ishami ry’itumanaho. Ibi byose byamuhaye ubumenyi buhagije mu miyoborere, itumanaho no gukorana n’amahanga.
Afite impamyabumenyi mu by’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri London Metropolitan University ndetse n’indi mu bijyanye n’Iterambere n’Uburinganire yakuye muri University of Rwanda(Post Graduate Diploma).
Uretse ibyo, anasobanukiwe neza uruhande rw’ubucuruzi muri siporo, cyane cyane uko siporo ishobora kubyazwa umusaruro mu guteza imbere ubukungu. Ibi byose bigaragaza ko kugirwa kuri uwo mwanya kwe gushingiye ku bushobozi bwe bwite, atari ku bufasha cyangwa isano n’undi muntu.