Today, Prime Minister Nsengiyumva visited the Muvumba Multipurpose Dam Project in Nyagatare, a key investment in Rwandaās sustainable development.
Once completed, the project will irrigate more than 10,000 hectares of farmland, generate electricity, and provide clean water for thousands of households, strengthening food security, livelihoods, and climate resilience.
----------------------
Uyu munsi, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yasuye umushinga wāUrugomero rwa Muvumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare, umwe mu mishinga yāingenzi ishyigikira iterambere rirambye ryāu Rwanda.
Uru rugomero nirumara kuzura, ruzafasha mu kuhira hegitari zisaga 10,000 zāubutaka buhingwa, rutange amashanyarazi, ndetse rutange amazi meza ku ngo nyinshi. Ibi bizafasha Igihugu kwihaza mu biribwa, biteze imbere imibereho myiza kandi binongere ubushobozi bwo guhangana nāingaruka zāihinduka ry'ibihe.
Today, as Rwanda marks the 32nd anniversary of Liberation Day, Prime Minister Nsengiyumva joined residents of Bigogwe Sector in Nyabihu District for the closing ceremony of the Defence and Security Citizen Outreach Programme (DSCOP 26), where he inaugurated 30 newly built homes for vulnerable families.
In his remarks, the Prime Minister commended the Rwanda Defence Force and the Rwanda National Police for their continued commitment to improving the lives of Rwandans through the annual outreach programme, highlighting its tangible impact on communities across the country.
-----------------------
Uyu munsi, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu mu muhango wo gusoza Gahunda yāIbikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza yāabaturage, aho yatashye inzu 30 zubakiwe imiryango itishoboye.
Mu ijambo rye, Minisitiri wāIntebe yashimiye Ingabo zāu Rwanda na Polisi yāu Rwanda ku ruhare rukomeye zikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza yāAbanyarwanda binyuze muri iyi gahunda ngarukamwaka, anagaragaza uruhare rwayo rufatika mu kuzamura imibereho yāabaturage hirya no hino mu Gihugu.
This afternoon, Prime Minister Nsengiyumva received Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, Assistant Director-General and Regional Director for Africa of the International Labour Organization (ILO).
Their discussions focused on further strengthening the partnership between Rwanda and the ILO to advance employment, skills development, and inclusive economic growth.
---------------------
Kuri iki gicamunsi, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yakiriye Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (ILO) akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri uyu Muryango.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y'u Rwanda na ILO hagamijwe guteza imbere umurimo, kuzamura ubumenyi n'ubushobozi, ndetse no kwihutisha iterambere ry'ubukungu bugera kuri bose.
Today, Prime Minister Nsengiyumva virtually addressed the opening ceremony of the Lesotho National Leadership Forum, which was officiated by Prime Minister Samuel Matekane of Lesotho.
In his remarks, Prime Minister Nsengiyumva shared Rwandaās experience in governance and national transformation, while highlighting the strong partnership between Lesotho and Rwanda.
āWe particularly value the exchanges that have taken place between Lesotho and Rwanda in recent years, including our participation in Lesothoās National Leadership Retreat, which reflect our shared commitment to learning from one anotherās experiences. We are eager to strengthen these ties for the benefit of our people.ā
---------------------
Uyu munsi, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama yiga ku miyoborere muri Lesotho, yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Matekane.
Mu ijambo rye, Minisitiri wāIntebe yagarutse ku rugendo rwāu Rwanda mu miyoborere n'iterambere, ashimangira kandi ko ubufatanye hagati ya Lesotho nāu Rwanda bukomeje kwaguka no gukomera.
Yagize ati: āTwishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo nāubumenyi byabaye hagati yāIbihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira Umwiherero w'Abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi nāubunararibonye. Twiteguye kurushaho gushimangira ubwo bufatanye kugira ngo bugirire akamaro abaturage bāIbihugu byombi.ā
Aka kanya: Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva arimo kugirana ikiganiro nāitangazamakuru. Iki kiganiro kiribanda ku ishusho rusange yāubukungu bwāu Rwanda nāingaruka zāibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ku bukungu bw'Igihugu.
ā------------------------
Happening now: Prime Minister Justin Nsengiyumva is holding a press conference on Rwandaās economic performance and the implications of the ongoing Middle East crisis on the national economy.
"We should not become complacent and assume that, because 32 years have elapsed since the Genocide was stopped, the responsibility to combat genocide ideology, denial, and trivialization of the Genocide against the Tutsi has ended. Many people still attempt to distort the history of our country and sow division among Rwandans. We are therefore all called upon both the young and the old to remain vigilant in safeguarding the truth and confronting divisionism, while preventing any harmful agenda aimed at dragging us back into the dark chapters of our history". | Prime Minister Nsengiyumva at Ntarama Genocide Memorial #Kwibuka32
------------------------
"Ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ubwo imyaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe inshingano zo kurwanyaĀ ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana nāipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi zarangiye.Ā Haracyari benshi bagerageza kugoreka amateka yāIgihugu cyacu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Dusabwe twese rero guhozaho, abakuru n'abato, mu kurinda ukuri no guhangana nāamacakubiri, dukumira buri mugambi mubi ugamije kudusubiza mu mateka yāicuraburindi."| Minisitiri w'Intebe Nsengiyumva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama #Kwibuka32
Today at Ntarama Genocide Memorial, Prime Minister Nsengiyumva joined leaders and staff from @PrimatureRwanda, @Rwanda_Justice, @RwandaInfra, and @RwandaLawReform to honor the memory of the victims and pay tribute to the survivors of the 1994 Genocide against the Tutsi. #Kwibuka32.
-----------------------
Uyu munsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yifatanyije nāabayobozi nāabakozi ba @PrimatureRwanda, @Rwanda_Justice, @RwandaInfra na @RwandaLawReform mu gikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse. #Kwibuka32
Prime Minister Nsengiyumva has arrived in Djibouti to represent H.E. President Kagame at the inauguration ceremony of President-elect IsmaĆÆl Omar Guelleh, scheduled to take place tomorrow, 9 May 2026.
Upon arrival, the Prime Minister was received by his counterpart, Prime Minister @A_Kamil_Mohamed
----------------------
Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yageze muri Djibouti aho ahagarariye Nyakubahwa Perezida Kagame mu muhango wāirahira rya Perezida watowe, IsmaĆÆl Omar Guelleh, uteganyijwe kuba ejo ku wa 9 Gicurasi 2026.
Akigera muri Djibouti, Minisitiri wāIntebe yakiriwe na mugenzi we, Abdoulkader Kamil Mohamed.
Today at the ongoing OACPS Summit in Malabo, Prime Minister Nsengiyumva participated in a Presidential dialogue alongside President Brice Clotaire Oligui Nguema of Gabon, focused on leveraging economic opportunities to advance sustainable development.
------ā------ā-------------
Uyu munsi, mu Nama ya OACPS irimo kubera i Malabo, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva
ari kumwe na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, yitabiriye ikiganiro cyo ku rwego rwāAbakuru bāIbihugu, kibanze ku gukoresha neza amahirwe yāubukungu mu guteza imbere iterambere rirambye.
Today in Malabo, Prime Minister Nsengiyumva joined Heads of State and Government at the Inaugural Ceremony of the 11th OACPS Summit.
āAs the global context evolves, our approach to financing must also adapt. Rwanda believes the OACPS can further strengthen its role, not only as a forum for cooperation, but also as a platform that facilitates investment and drives economic transformation.ā
-------------------
Uyu munsi, i Malabo, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yifatanyije n'abandi Bakuru b'ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza Inama ya 11 y'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika.
āMu gihe imiterere yāisi igenda ihinduka, birumvikana ko nāuburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba kujyana nāizo mpinduka. U Rwanda rwizera ko OACPS ishobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwayo, ntibe gusa urubuga rwāubufatanye, ahubwo ikaba n'urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu.ā
This afternoon, Prime Minister Nsengiyumva received a delegation from the Silk Road Fund (SRK), a Chinese investment fund, led by its Chairwoman Zhu Jun.
Discussions focused on investment opportunities for the fund in several sectors, including health, energy, education, and agriculture.
--------------------
Kuri iki gicamunsi, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yakiriye itsinda riturutse muri Silk Road Fund (SRK), Ikigega cyāishoramari cyo mu Bushinwa, riyobowe nāUmuyobozi Mukuru wāicyo Kigega, Madamu Zhu Jun.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku mahirwe yāishoramari ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda harimo ubuzima, ingufu, uburezi nāubuhinzi.
Today, on the margins of the #39AUSummit in Addis Ababa, Prime Minister Justin Nsengiyumva attended the Heads of State and Government Meeting of the Ad Hoc Committee on South Sudan, where leaders reviewed the evolving situation and ongoing regional efforts toward peace and stability.
-----------------------
Uyu munsi, mu Nama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe irimo kubera i Addis Ababa, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yitabiriye Inama yāAbakuru bāIbihugu na za Guverinoma y'Akanama gashinzwe Sudani yāEpfo, aho abayobozi basuzumye intambwe imaze guterwa n'imbaraga zikomeje gushyirwamo ku rwego rw'akarere hagamijwe kugera ku mahoro nāumutekano.
Prime Minister Nsengiyumva has arrived in Addis Ababa, Ethiopia, to represent President Kagame at the 39th Ordinary Session of the Assembly of Heads of State and Government of the African Union to be held from 14-15 February 2026.
--------------------------
Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izaterana guhera tariki 14-15 Gashyantare 2026.
This evening at the Addis International Convention Centre in Addis Ababa, Prime Minister Nsengiyumva attended the second ItalyāAfrica Summit, held on the margins of the #39thAUSummit.
He later joined fellow leaders at a dinner hosted by Abiy Ahmed in honour of participants of the #39thAUSummit.
----------------------
Kuri uyu mugoroba, muri Addis International Convention Centre i Addis Ababa, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yitabiriye Inama ya kabiri ihuza Ubutaliyani na Afurika (ItalyāAfrica Summit), yabaye mbere y'Inama ya 39 isanzwe yāUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe #39thAUSummit.
Nyuma yāiyo nama, Minisitiri wāIntebe n'abandi bayobozi bakuru bakiriwe ku meza na Minisitiri wāIntebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
On the sidelines of the 39th Ordinary African Union Summit, Prime Minister Nsengiyumva attended a High-Level Heads of State side event titled āFrom Commitment to Impact: Accelerating Maternal Mortality Reduction in Africa.ā
āNo country can claim real progress if women continue to die while giving life. Maternal survival is one of the clearest measures of the strength of a health system, the effectiveness of public services, and the dignity with which a nation treats its citizens.ā
------------------------
Uyu munsi, mbere yāInama ya 39 isanzwe yāUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yitabiriye inama y'Abakuru b'ibihugu yigaga ku kwihutisha igabanuka ryāimpfu zāababyeyi bapfa babyara muri Afurika.
Mu ijambo rye, yagaragaje ko: āNta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho kāumubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga zāurwego rwāubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta nāagaciro igihugu giha abaturage bacyo.ā
Today, Prime Minister Nsengiyumva joined fellow Heads of State and Government at the opening ceremony of the #39thAUSummit. This year's Summit is held under the theme: āAssuring Sustainable Water Availability and Safe Sanitation Systems to Achieve the Goals of Agenda 2063.ā
-------------------------
Uyu munsi, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yifatanyije nāabandi Bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Insanganyamatsiko yāiyi Nama muri uyu mwaka igaruka ku guharanira ko amazi meza nāibikorwa byāisuku nāisukura biboneka ku buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063.
On the sidelines of the African Union Summit, Prime Minister Nsengiyumva met with Dr. Richard Hatchett, CEO of CEPI (the Coalition for Epidemic Preparedness Innovations), a global partnership that supports the development of vaccines against emerging epidemic and pandemic threats and strengthens rapid outbreak response.
They discussed continued collaboration to further reinforce Rwandaās and Africaās preparedness and response capacity, including clinical research, regulatory readiness, and faster vaccine development and access during health emergencies.
-ā-----------------------------------
Mu Nama yāUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri wāIntebe Nsengiyumva yahuye na Dr. Richard Hatchett, Umuyobozi Mukuru wa CEPI, ihuriro rigamije ubufatanye mpuzamahanga mu gukora inkingo zirwanya indwara zāibyorezo ndetse no gutanga ubutabazi bwihuse igihe hadutse icyorezo.
Baganiriye ku gukomeza ubufatanye mu kurushaho kongera ubushobozi bwāu Rwanda na Afurika bwo kwitegura no guhangana nāibyorezo, harimo gukora ubushakashatsi mu rwego rw'ubuvuzi, gushyiraho amategeko ya ngombwa no kwihutisha ikorwa nāitangwa ryāinkingo mu gihe habayeho ibyorezo bitunguranye.
āPaying taxes is an act that demonstrates the true value we place on our country. Let us remember that Rwanda's journey to self-reliance is not a responsibility of just a few; but a shared effort for all of us. Your tax and mine is the pathway towards true sovereignty.ā Prime Minister| at the 23rd Taxpayers Appreciation Day.
--------------------------
"Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha Igihugu. Twibuke ko urugendo rwo kwigira kāu Rwanda atari inshingano zāabantu bake; ni umurimo wa twese. Umusoro wawe nāuwanjye ni yo nzira iduha kugera ku bwigenge nyabwo." Minisitiri wāIntebe|Gushimira abasora ku nshuro ya 23
Following CĆ“te dāIvoireās Presidential inauguration, Prime Minister Nsengiyumva met President Ouattara and delivered a special message from President Kagame.
----------------------------
Nyuma y'umuhango w'irahira rya Perezida wa CĆ“te d'Ivoire, Minisitiri wāIntebe yahuye na Perezida Alassane Ouattara, amushyikiriza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Kagame.