Kuri uyu wa Gatandatu, mu Karere ka Bugesera ku bibuga bitandukanye, hari kubera imikino ya nyuma mu irushanwa #UmurengeKagameCup-#UKC2026 ku rwego rw’igihugu.
Mu bagabo n'abagore hakinwe imikino irimo; Basketball, Volleyball, umupira w'amaguru ndetse no gusiganwa ku magare.
Kuri uyu wa gatanu, muri @MayangeBugesera, mu Kagari #Mbyo hari kwizihirizwa umunsi wa Malayika Murinzi ufite insanganyamatsiko igira iti:"Wite ku mwana wese nk'uwawe."
Ni igikorwa cyitabiriwe na Visi Meya @YImanishimwe, Umukozi wa @Rwanda_Child, ba Malayika Murinzi n'abaturage.
Uyu munsi, Minisitiri wa @Unity_MemoryRw@DrDamascene ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere @MutabaziRich, inzego z’umutekano n’Intumwa za Rubanda, yitabiriye igikorwa cyo #Kwibuka32 Abatutsi basaga ibihumbi 3 biciwe ku Musozi wa Rebero i Mayange no mu nkengero zawo.
Ubu mu tugari twose tugize Umurenge wa #Mayange abaturage bari kugezwaho ikiganiro cyateguriwe gutangwa kuri uyu munsi wo gutangira #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
#Twibuketwiyubaka
None mu mashuri yose yo mu Murenge wa Mayange hatangijwe ubukangurambaga kuri #Fresheri_mu_mashuri bugamije kuzamura ibipimo by' isuku n'isukura, mu rwego rw'Umurenge bwatangirijwe ku ishuri rya #EP_Gitaramuka ,hatanzwe ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bw'ingenzi ku isuku n'isukura
Kuri iki gicamunsi, mu kigo cya EP Kavumu @MayangeBugesera,ku bufatanye na #GoodPeopleInternational,hatashywe ibyumba by'amashuri 8 bifite n’ubwiherero bizakemura ikibazo cy'ubucucike muri iki kigo.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere,@Jack_Gashumba