Inzobere mu mutekano w’ibiribwa no gukurikirana imikoresheze yabyo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), Uwamahoro Elizabeth, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yakurikiranwa adafunzwe kugira ngo abone uko yita ku ruhinja rwe rufite amezi atandatu.
Ni umwe mu bakozi ba Rwanda FDA bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano no guha inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibifitanye isano na byo ibyangombwa ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo budakurikije amategeko.
Ubwo urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwakomezaga kuri uyu wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Uwamahoro na Muhimpundu Alice bakorana muri Rwanda FDA bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Uwamahoro na Muhimpundu bagiye gukora ubugenzuzi mu ruganda Terimbere Agri Business rukorera i Kigali, basanga hari ibyo rutujuje kugira ngo rukomeze gukora ariko muri raporo buhamya ko bakoze tariki ya 22 Nyakanga 2026, ntibagaragaza ko rukwiye guhagarikwa.
Bwagaragaje ko aba bombi basanze ibinyobwa byakorwaga n’uru ruganda bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge kizwi nka FBO, kandi ko rutari rufite umukozi ushinzwe umusaruro ariko barabyirengagiza.
Uwamahoro na Muhimpundu bashinjwe kutagaragaza muri raporo bateguye ikibazo cy’umwanda basanze muri uru ruganda ndetse n’ibyifashishwa mu gupfunyika bitujuje ubuziranenge.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aba bakozi birengagije ibiteganywa n’ingingo ya 15 mu mategeko ya Rwanda FDA, iha wagiye mu bugenzuzi ububasha bwo guhagarika uruganda yasanze rutujuje ibisabwa.
Bwagaragaje ko kuba barabyirengagije byatumye uruganda rukomeza kugira inyungu ndetse no kugurisha ibintu byangiza ubuzima bw’abaturage.
Uwunganira Uwamahoro mu mategeko yavuze ko umukiliya we yiteguye gutanga ingwate y’umutungo we kugira ngo yemerewe gukomeza kuburana ari hanze.
Uwamahoro yasabye kurekurwa, akajya kwita ku ruhinja
-----------------------------------------
Uwamahoro yagaragaje ko nyuma y’uko abaye umukozi wemewe n’amategeko wa Rwanda FDA, nta hantu na hamwe yigeze ahurira n’uruganda Terimbere Agri Business.
Yavuze ko indi mpamvu akwiriye gufungurwa akaburana ari hanze ko ari ukubera ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atagoranye igihe cyose rwamuhamagaje ruri gukora iperereza.
Yagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha buterekana ibimenyetso bigaragara by’uko hari ruswa yakiriye, nabyo bikwiriye gushingirwaho kugira ngo aburane ari hanze.
Uwamahoro yavuze ko akwiriye gufungurwa kuko afite uruhinja rw’amezi atandatu ashaka kwitaho kuko rufite ikibazo cy’ubuhumekero, kandi ko batari kumwe aho afungiwe.
Yasobanuriye urukiko ko ubwo yatabwaga muri yombi, yajyaniwe uru ruhinja kugira ngo babane aho afungiwe, ariko ko kubera ko rufite uburwayi, abaganga basabye ko rusubizwa mu rugo.
Mu kiniga cyinshi, Uwamahoro yabwiye urukiko ko uru ruhinja ruri kwitabwaho n’umukozi wo mu rugo badafitanye isano kubera ko umugabo we adakorera mu Mujyi wa Kigali, kandi akaba adashobora guhagarika akazi.
Ati “Ndabasaba ko naburanishwa ndi hanze, nkajya kwita kuri urwo ruhinja kuko ruracyari ruto cyane.”
Komereza aha: https://t.co/jprskjfufL
Highlighting the role of strategic investment in driving connectivity, she noted that Rwanda’s leadership recognizes the value of investing in aviation, from modern aircraft to the development of a new international airport, creating a strong foundation for regional and global connections.
However, unlocking Africa’s full potential will require greater progress on open skies, seamless travel, and the free movement of people and goods, key enablers of trade, integration, and economic growth across the continent.
Today marks another major milestone as we officially welcome another Airbus A330-200 into the fleet. ✈️
This aircraft is the first of five A330s scheduled to join the fleet, strengthening our long-haul capabilities and supporting our continued growth.
More than fleet expansion, this addition means enhanced comfort, greater reliability, and improved onboard connectivity—helping keep our passengers connected wherever their journey takes them.
The journey continues. 🌍✈️
#FlyTheDreamOfAfrica
@Confiance_MCI Nyamuneka musigeho. Mwibuke ko abo muvugaho ko ari abana bakirerwa. Ni abahanga bagize amanota meza. Ibuka ayo wagize mu gihe cyawe ubigereranye urahita ubona ukuntu ari abahanga.
Breaking 🚨 Iran has raided the home of the most senior and powerful Mossad agent in Tehran. the footage clearly shows that the largest amount of dollars was recovered from his residence. Don't remove my video X Twitter
@oswaki@Uni_Rwanda@KabagambeI Buriya se Mzhe Kabagambe akazi kubuvugizi bwa UR ntikamubuze ra?
Kuko ahugiye cyane mu kwamagana service mbi zitangwa mu ma Hotel 🤔
Nturi mu bantu bwakwiriye kuvuga ku ngamba zirwanya ibibangamiye Abanyarwanda kandi uri umwe mu bibangamiye Abanyarwanda. Wahisemo kugomera u Rwanda, wikwigira nyoninyinshi cyangwa agacurama. Ubuyobozi bw'u Rwanda buzi ikibereye Abanyarwanda, na we ukaba warahisemo inda ya we.