Kuri uyu mugoroba, Umuyobozi w'Akarere @RadjabM ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Radio Voice FM @NKINDIPatrik n'abandi bafatanyabikorwa bafunguye ku mugaragaro iyi Radio @VOICE_FM_RWANDA ,ifite icyicaro mu Murenge wa Kigabiro,Akagari ka Cyanya, ivugira ku murongo wa FM: 94.5Mhz.
Ku nshuro ya mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku izima zikoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, bugira buti “Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”
Inkuru irambuye ⬇️🔗
https://t.co/5WtAC9v2Rc
AMAKURU AGEZWEHO
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Bahrain yatangaje ko Abanyarwanda baba muri ibi bihugu batekanye, kandi ko bari guhabwa ubufasha na serivisi bakeneye.
Mu gihe UAE na Bahrain bikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Iran, Ambasade y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda bari muri ibi bihugu gukomeza kubahiriza amabwiriza y’umutekano ari gutangwa.
#BnBSports
Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje abakinnyi b'intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika “NBA All-Star”, wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.
Umukuru w’Igihugu yahuye n’abayobozi muri siporo n’ubucuruzi barimo nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na NBA n’ubufatanye bwatangijwe mu mwaka ushize hagati ya Clippers na Visit Rwanda.
#basketball 🏀
This weekend in Los Angeles, President Kagame attended the 2026 NBA All-Star Game, hosted at the Intuit Dome.
On the sidelines of the game, President Kagame met with leaders from the sports and business community, including Steve Ballmer, owner of the Los Angeles Clippers. Their discussions reflected the growing ties between Rwanda and the NBA, including the partnership launched last year between the Clippers and Visit Rwanda.
Uyu munsi mu tugari tumwe two mu Karere habaye ubukangurambaga bugamije kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora kuba birimo ibinyabutabire byangiza ubuzima. Visimeya @rrkagabo n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Fumbwe.