This afternoon, we welcomed American fitness influencer @AshtonHallofc alongside Rwandan content creator Enock Uwizeye and fellow content creator Indian Ashton Hall. They paid respects to victims of the Genocide against the Tutsi and toured the exhibits, deepening their understanding of this history and lessons they preserve.
Muri iyi minsi izina Ashton Hall ririmo kuvugwa mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane mu Rwanda kubera ukuntu yarusuye biturutse kuri Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara warumutumiyemo kugeza ubu akaba ari i Kigali.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya iragusobanurira uwo Ashton Hall ari we n’aho ubwamamare bwe bukomoka.
✍️:@muteterazinash1
Inkuru irambuye⤵️🔗
➡️:https://t.co/Ow8wHHFDvm
Management and Staff of Rwanda Printery Company Limited (RPC) wish #Rwandans and Friends of #Rwanda a Happy Liberation Day #Kwibohora32.
As we celebrate the achievements made since liberation, may we continues to work together to build a peaceful, prosperous, and inclusive Rwanda.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko binyuze muri sosiyete yunganira abantu mu mategeko yo muri Uganda ya Mbidde & Co Advocates agiye kujyana mu nkiko umuhanzi wo muri iki gihugu Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool nyuma y'uko amuharabitse ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ibaruwa iyi sosiyete yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu yagaragaje ko Bebe Cool yirengagije nkana ko uwamukoreye uburiganya ntaho ahuriye na Mutesi Jolly kuko nimero ye ya Telefone ibaruye ku mugabo witwa Tumwine Daniel.
Iyi baruwa yakomeje igaragaza ko mu Ukwakira 2024 Miss Jolly yashyize hanze itangazo risaba abamukurikira kuba maso ntibagwe mu mutego w’abatekamutwe bamwiyitirira.
Kuri uyu wa Gatanu, abakomiseri n'abakozi ba komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (@HumanRightsRW) bifatanyije n'abaturage batuye mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Bigogwe.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusura urwibutso no kuganirizwa amateka y'Abatutsi bo mu Bigogwe n'uko bishwe.
Uru Rwibutso ruherereye mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi icyenda. #Kwibuka32
Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n'abafatanyabikorwa bayo bari mu nama nyunguranabitekerezo ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ni ibiganiro byahujwe no Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka 1993 aho mu Rwanda wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Ibiganiro byiza; ireme ry'umuryango". Buri wese asabwa kugira uruhare mu kubaka no gushyigikira umuryango ushoboye kandi utekanye, tugateza imbere Igihugu cyacu.
Minisitiri Uwimana Consolée yibukije abantu ko bakwiriye guhagarika kuzana ibibazo by’umuryango ku mbuga nkoranyambaga kuko byangiza ubusugire bw’umuryango kandi nta muryango nta gihugu.
Bruce Melodie ari mu byishimo nyuma yo kugera ku mubare w’abukurikira (subscribers) miliyoni imwe kuri shene ye ya YouTube.
Ni intambwe ateye ari umuhanzi wa gatatu wigenga kuko yabanjirijwe n’abarimo Meddy na Israel Mbonyi mu gihe mu baririmbira mu itsinda harimo ari Ambassadors of Christ Choir na Papi Clever & Dorcas.