Lawyer, Certified Mediator, Private Notary, Councillor
Served: Advisor to ES/NURC; Coord NYC/Rwanda
Holder of LLB; DLP, Master of Arts in Peace & Conflict Mgt
Mutimawurugo mu karere ka Ngororero twitabiriye sport rusange yabereye mumurenge wa Ngororero,yitabiriwe Kand na Bwana Shyerezo Norbert Perezida wa Komisiyoy'imiyoborere myiza na Bwana Budengeri Eulade Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza mu nama Njyanama y'akarere ka Ngororero
Loni yatangiye kotsa igitutu imbuga nkoranyambaga, kubera kubata abana
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zose zigomba gutunganywa ku buryo zirushaho guhaa umutekano ku bana. Ibi yabivuze nyuma y’uko sosiyete y’ikoranabuhanga ya Meta yumvikanye ku gukemura ikibazo cy’imanza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ayo masezerano, iyi sosiyete yemeye gushyiraho ingamba nyinshi zo kurinda abana, ariko Meta yasabye ko izindi mbuga nka TikTok na YouTube na zo zashyiraho uburyo nka bwo bwo kurinda abana. Volker Türk yavuze ko za guverinoma zigomba gufata ingamba aho gutegereza ko inkiko cyangwa ibigo by’ikoranabuhanga ari byo bibanza kugira icyo bikora.
Yagize ati “abana ntibakagombye gutegereza ko habaho imanza kugira ngo babashe kuba bafite umutekano kuri internet.”
KOMEZA👇
https://t.co/P7gu85ARYe
⚖️ The DLP curriculum has been revised to better serve Rwanda’s justice sector. Key updates:
🤖 AI & Emerging Legal Tech
💼 Advanced Commercial Law
🌍 African Legal Systems
📚 11 Academic Modules + Internship"
Justice is served in the name of the citizen." Rector, @MuyobokeAime
Ubu abaturage bakurikiye ikiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko y'umunsi no ku mateka. Ikiganiro kirimo gutangwa n'umuyobozi w'Akarere, uw'ingabo, Umujyanama mu nama Njyanama y'Akarere n'Umuyobozi w'ishuli.
Uyu ni umwanya wo kwishimira ibyavuye mu maboko n'ubwenge bwacu, gusangira umusaaruro no gusaabaana, gufashanya no kwisuzuma tureba ikibangamiye ubuzima kigatuma tutagera ku musaruro
Ubu abaturage bakurikiye ikiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko y'umunsi no ku mateka. Ikiganiro kirimo gutangwa n'umuyobozi w'Akarere, uw'ingabo, Umujyanama mu nama Njyanama y'Akarere n'Umuyobozi w'ishuli.
Mu karere ka Ngororero hari kwizihizwa umunsi w'umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, isoko y'Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".
Ku rwego rw'Akarere ibirori biri kubera mu murenge wa Kageyo. Bibimburiwe n'imurikamusaruro no kugaburira abana indyo
@RwandaLocalGo
Umurongo uhamye, Ubuyobozi bwiza n’ishoramari: Ishusho Bill Gates yasigaranye ku Rwanda
========================
Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates uherutse gusura u Rwanda yavuze ko icyumweru yamaze arusura yasigaranye isomo ry’uko iyo igihugu kiyobowe neza, kigashora imari mu baturage, mu bumenyi no mu ikoranabuhanga, impinduka zifatika zishoboka.
Bill Gates yasuye u Rwanda mu mpera za Nyakanga, mu ruzinduko rwari rugamije kumenya byinshi ku rugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere inzego zirimo ubuzima no kuganira n’abayobora ibigo bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza ha Afurika.
Mu rugendo rwe rw’icyumweru mu Rwanda, Bill Gates yasuye ahantu hatandukanye hagaragaza iterambere ry’u Rwanda mu buzima, ikoranabuhanga n’uburezi anahura n’abayobozi batandukanye.
Yavuze ko yiboneye n’amaso ye uburyo igihugu cyashoye imari mu baturage, mu buzima, mu ikoranabuhanga no mu bayobozi bafite icyerekezo.
▶️▶️ Soma inkuru irambuye: https://t.co/mHUk3FpdMG
Read @BillGates ' reflections on his recent visit to Rwanda and why he believes Rwanda is a good place to start if you're looking for reasons for optimism.
https://t.co/307ZkN5kUx
I wish to send, on behalf of the government of Rwanda, our condolences to the family and colleagues of Senator @LindseyGrahamSC. We will remember him as a frank and steadfast champion of more equitable U.S.-Africa ties, of wildlife conservation, and of peace in the Great Lakes region.
May his soul rest in eternal peace🙏🏾!
#Kwibohora32
Uyu munsi urubyiruko rw'Abakorerabushake ba @NgororeroDistr mu mirenge yose twifatanyije n' abaturage kwizihiza umunsi mukuru wo #Kwibohora32 "Kwibohora intambwe mu ntego " @Kwibohora
Kagame yavuze kuri Kayumba, Karegeya, Rudasingwa n’abandi bibonagamo kuba ba perezida
——
Perezida Paul Kagame yavuze kuri bamwe mu bahoze mu nzego zikomeye z’igihugu, barimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Théogène Rudasingwa, avuga ko bari mu bantu bigeze kwibona cyangwa bakabonwamo n’abari hanze nk’abashobora kuba ba perezida, ariko bagambiriye ikibi.
Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.
Perezida Kagame yavuze ko mu mateka yo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habayeho abantu bamwe bari mu buyobozi cyangwa hafi yabwo, bagiye bahinduka ibikoresho by’abatifuriza ineza u Rwanda.
Yagize ati “Hari abari hano, abaminisitiri birirwaga babwirwa n’abantu bo hanze b’ibikoresho, bakaza bakabwira umuntu bati ‘‘Ariko wowe buriya ntiwaba perezida?’’ akabwira abantu batanu, icumi ngo ‘‘Ntibaba ba perezida’’, ntabwo baba ba perezida umunsi umwe bose icyarimwe.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo cyifuzo cyo kwibona mu buyobozi atari icyaha ubwacyo, kuko buri muntu ashobora kugira inzozi cyangwa icyizere cyo kugera ku rwego runaka.
Gusa yavuze ko ikibazo kivuka iyo umuntu abitangiye mu nzira mbi, zishingiye ku mugambi wo gusenya cyangwa kugambanira igihugu.
Ati “Abo bose mureba bamwe baba hanze, abitwa ba Kayumba, abapfuye ba Karegeya, abitwa ba Rudasingwa, harimo n’abandi benshi. Bari abacuruzi, abacuruzi na bo bamwe tubonamo ba perezida ntacyo bitwaye. Nta n’icyo bitwaye, ariko bakanibonamo abazategeka ba perezida. Murumva icyo nshaka kuvuga?”
Kayumba Nyamwasa yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aba n’umuyobozi mu nzego z’ubutasi, nyuma agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.
Mu 2010 yatorotse ubutabera bwari buri kumurikiranaho ibyaha bitandukanye ahungira muri Afurika y’Epfo, ahageze ashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Patrick Karegeya wabaye mu nzego z’ubutasi z’igisirikare cy’u Rwanda, yahunze avuye muri Gereza, aho yari amaze umwaka akurikiranyweho ibyaha byo gusuzugura abamukuriye mu gisirikare. Ari mu bashinze RNC, apfa mu 2013.
Théogène Rudasingwa we yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Na we yahunze amaze iminsi abazwa uburyo yanyereje amafaranga mu iyubakwa rya Hotel Intercontinental [Serena y’ubu] ndetse imitungo ye imwe n’imwe ayandika ku bandi, arabibazwa bigeza n’aho afungwa, asohotse muri gereza ahita ava mu gihugu. Nawe ari mu bashinze RNC.
Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyari kirenze kuba umuntu yakwibona mu mwanya w’ubuyobozi. Yavuze ko habayeho n’abacuruzi cyangwa abandi bantu bifuzaga gukoresha ubutegetsi, bashaka ko perezida aba umuntu bashobora gutegeka, bakamubwira uwo bashaka ko aba minisitiri cyangwa meya.
Yagize ati “Nkaba ndi aha ndi perezida, ariko nkoreshwa n’umucuruzi. Akaza mu gitondo akakubwira ngo ‘Urabizi, uyu ntabwo nkimushaka ko aba meya, ntabwo nkimushaka ko aba minisitiri hari abandi mfite’’, nkabazana nkabaguha perezida akabemeza. Byabayeho murabizi, ariko ntabwo byabayeho muri uru Rwanda rushya, ntabwo byakunda. Ntabwo byashoboka, ntabwo byakunda.”
Yagaragaje ko mu Rwanda rw’uyu munsi, ubuyobozi butagomba kuba igikoresho cy’umuntu ku giti cye, umucuruzi, itsinda cyangwa abantu bavuye hanze bafite imigambi yihariye. Ku bwe, uwifuza kuyobora agomba kubikora mu buryo buboneye, bushingiye ku nyungu z’igihugu, aho kuba inzira yo kwigarurira igihugu.
Yavuze ko kimwe mu byiza Unity Club yakoze ari ugufasha abantu kurekura imyumvire mibi, icyabakomezaga mu mateka mabi, n’ibyabateraga kuguma mu nzira ishobora gusubiza igihugu inyuma.
1/2