#Rutsiro: Guverineri wa @RwandaWest Bwana Ntibitura Jean Bosco na Meya, Madamu @dative_kayitesi, bari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Ntara no mu Karere bakurikiranye banakemura ikibazo cy'Umuturage mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Ruhango. 1/2 @RwandaLocalGov
#Rutsiro: hatangiye ibizamini bisoza icyiciro cy'amashuri abanza. Ku rwego rw'Akarere, byatangijwe n'abayobozi b'Akarere bungirije Bwana Uwizeyimana Emmanuel na Madamu Umuganwa Marie Chantal kuri site ya Murunda mu murenge wa Murunda na site ya Congo Nil mu Murenge wa Gihango.
#Rutsiro: ku biro by’Akarere habereye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere, iyobowe na Visi Perezida Bwana Ngendo Martin. Mu by’ingenzi, inama iremeza ingengo y’imari y’Akarere mu mwaka wa 2026-2027, gusuzuma dosiye zikeneye ingurane, inagaruke kuri raporo za Komisiyo zayo.
Nsanzineza Ernest, wayoboraga Ikipe ya Rutsiro FC, yongerewe gutorerwa kuyobora iyi kipe mu gihe cy'imyaka 4 iri mbere, Dusabimana Evode yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, naho Iradukunda Gatwaza, atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri.
Ibi byemerejwe mu nteko rusange idasanzwe ya Rutsiro FC iteraniye ku Biro by'Akarere ka @RutsiroDistrict.
@Rutsirofc2 #UrwagasaboSports
#Rutsiro: ku biro by'Akarere habereye inama yemeje ibipimo by'imikurire y'abana mu Karere hagamijwe gukumira igwingira ry'abana bato. Visi Meya, Umuganwa Marie Chantal, yayoboye iyi nama asaba abo bireba bose gushyira imbaraga mu gikorwa cyo kwita ku buzima bw'abana bato.