Kuri uyu wa Gatandatu, mu Mirenge 14 igize Akarere ka @GatsiboDistrict hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2023 , ku rwego rw'Akarere wakorewe mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo @RwandaLocalGov@RwandaEast
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo @richardgasana yifatanyije n'Ubuyobozi bwa World Vision gusoza ku mugaragaro umushinga w'iterambere ry'ibikorwa bitandukanye yakoreye mu Mirenge ya Kabarore na Gitoki @GatsiboDistrict kuva mu mwaka wa 2007-2023 @RwandaLocalGov@RwandaEast
Muri iyi nama, hatanzwe ikiganiro ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’Umuryango FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kurushaho gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kugera ku banyamuryango ku Mudugudu @rpfinkotanyi@EasternRpf
Atangiza iyi nama , chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo @richardgasana yashimiye uruhare rw'Umuryango mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage asaba abanyamuryango Kwitegura neza gahunda y'ibikorwa biri imbere @rpfinkotanyi@EasternRpf
Mu cyumba cy'Inama cya East Gate hotel hateraniye inama y'Ubukangurambaga y'abanyamuryango ba @rpfinkotanyi yateguwe na Komisiyo y'Imiyoborere myiza ku rwego rw'Intara ikaba yitabiriwe n'inzego zitandukanye z'Umuryango mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba @EasternRpf
Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Muhura hasojwe Ubukangurambaga bwo Kurengera umwana n'ubwo kwita ku mwana mu biruhuko bwari bumaze amezi abiri bukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuryango, Umusingi ukomeye w'ahazaza h'umwana" @RwandaLocalGov@RwandaEast
Mu Nteko z'abaturage zabaye mu Murenge wa @SectorKabarore abaturage basobanuriwe ko hagiye kuvugururwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cy'Akarere ka Gatsibo.
@GatsiboDistrict@RwandaEast
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo @richardgasana arikumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije @sekanyangeJL bifatanyije n'abaturage b'Akagari k'Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro mu nteko y'abaturage @RwandaLocalGov@RwandaEast