Hagamijwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ku rwego rw’umudugudu,imihigo y'urubyiruko no gusuzuma urugo rwahize izindi.
Kuri uyu wa mbere itsinda riturutse muri @RwandaLocalGov@RwandaGender
na @Imbuto ryasuye IDP Model Village Karama.
Kuri iki cyumweru twakiriye abadepite @RwandaParliamnt
Hon. NYABYENDA Damien na Hon. KAYITESI Sarah, mubiganiro byakozwe byagarutse ku kureba uko ubuhinzi buhagaze mu Murenge, abaturage banakangurirwa
isuku,kwirinda amakimbirane no kubaka umuryango utekanye.
Nyuma y'umuganda abaturage baganirijwe ku gukora cyane no kwiteza imbere,Isuku n'isukura,uruhare rw'ababyeyi muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri,gusubiza abana bose mu ishuri,Ubukangurambaga kuri MUSA 2026-2027 ndetse banakangurirwa kurinda ibikorwa remezo n' umutekano.
Kuri uyu wa gatandatu wanyuma usoza ukwezi kwa Mata nk'ahandi mu Gihugu mu Murenge wacu hakozwe Umuganda wibanze ku kwita kubikorwa remezo hasanwa imihanda hanubakwa rigori,hasanwe ibiro by'Akagari,haterwa ibiti by'imitako hanakorwa isuku mu buryo butandukanye.
Minisitiri @onduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta @XandrineUmutoni, Umuyobozi w'Úmujyi wa Kigali, Abayobozi ba #Nyarugenge n'Abadepite bifatanyije n'abatuye Úmurenge wa Kigali mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi cyabereye kuri Nyabarongo
Kanda kuri Link iri hano hasi maze wifatanye natwe mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi kiri kubera kuri Nyabarongo/Ruliba mu Murenge wa Kigali.
Kwibuka, Twiyubaka
https://t.co/kNtzFclOpQ
Uyu munsi mu Murenge hakozwe Umuganda wahariwe urubyiruko; ukaba wibanze ku isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabarongo.
Nyuma y'Umuganda hatanzwe
Ikiganiro ku ruhare rw’Urubyiruko mu kwibuka twiyubaka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Kuri uyu wa kabiri ni inteko rusange,uyu ni umwanya wo kuganira ku iterambere ryacu no gukemura ibibazo dufite.
Uyu munsi turasobanurirwa kandi kuri gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza,isuku n'isukura no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ibikorwa byo kwitegura guhabwa Indangamuntu koranabuhanga birakomeje.
Baturage bacu mwagera kuri site zikurikira mu kemeza imyirondoro yanyu ndetse mu kanifotoza.