Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR yagaragaje ko umuvuduko wo gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda wagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Ni ibintu bigaragaza ukutajegajega k'ubukungu bw'Igihugu.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ko uyu ari umusaruro w'ingamba bafashe mu mezi 12 ashize. #RBAAmakuru
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
PAC iratangira kubariza mu ruhame inzego n’ibigo 76
Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) igiye gutangira igikorwa cyo kubariza mu ruhame, kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, aho inzego 76 zizatanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
“Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.” Perezida wa PAC Muhakwa Valens
Inzego, imishinga n’ibigo byatumijwe byatoranyijwe hashingiwe kuri ibi bikurikira:
Inzego zabonye biragayitse (advserse opinion) haba muri bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money);
Inzego zabonye byakwihanganirwa (qualified opinion) mu igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money)
Inzego zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka;
Inzego zakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Ingengo y’imari y'u Rwanda y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7796,3 Frw, ikaba iziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6952,1 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Ni ibikubiye mu mbanzirizamushinga y'ingengo y'imari ya Leta ya 2026/2027, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere. #RBAAmakuru
Abagize #DASSO mu Karere, boroje inka Mukantaganda Louise warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana. Iyi nka ifite ubwishingizi n'iby’ibanze bizamufasha kuyitaho. Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye iki gikorwa gifasha kwiyubaka. @P_Kajyambere
Shampiyona y'u Rwanda irakomeza guhera kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Kiyovu Sports yakira Gasogi United saa cyenda, naho AS Kigali ikakira Mukura saa kumi nebyiri n'igice, imikino yose ikazabera kuri stade ya Kigali Pele.
#UrwagasaboSports
Mwaramutseho? Ni iki abana baziga mu Mashami mashya yashyizweho mu kiciro cya 2 cy'amashuli yisumbuye?
Ese wari uzi ko ibi bizatangira gukurikizwa mu mwaka w'amashuli utaha?
Mwa bantu mwe abana baziga ibi bintu neza bazaba bize koko❤️
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Imyanzuro ya @FERWAFA: Umukino wasubitswe uzasubukurwa ku Taliki ya 21 Gicurasi 2025, I saa kumi z'amanywa, ukazakomereza ku munota wari ugezeho, ukazakinwa nta bafana bari muri stade, uretse Abayobozi bakurikira (Komite yose na Perezida w'Icyubahiro w'Ikipe).
Muri uwo mukino hazifashishwa Abakinnyi uko bari mu kibuga no ku rupapuro rw'umukino, ukomereze ku bitego byari bigezweho, ubere kuri stade wabereyeho ndetse n'Abayobozi b'umukino ntibazahinduka. #UrwagasaboSports
DD-1. Ku rwego rw'Igihugu umunsi mpuzamahanga w'umugore uzizihirizwa mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ku kibuga cy'umupira cya Muramba. Mu kwitegura uyu munsi abagore bo muri aka Karere bakomeje kugaragaza intambwe bateye kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu.