#Minembwe 27/09/2026
#GIPIMO,#RUGEZI na #MIHANGA habyukiye ibitero byingabo za leta ya #Kinshasa@FARDC_Info zifatikanyije niza leta ya #Gitega@fdnbbi ndetse na Maimai na FDLR, Urugamba rukomeye rwaremeye Gipimo, Mihanga no Kurinyagishasha. Kugicamunsi imbunda zaje guceceka ariko amasoko yacu atumenyesha ko Adui akiri muribyo birindiro byose.
Tubibutse ko Adui yateye aturutse mwirembo rya #Kabanju aho yarafite ibirindiro kumusozi wo #Kuwamabuye. Andi marembo kugeza aya masaha nta Ntambara irahavugwa, irembo rya #Gahwera Adui waruherutse gutera bamujabukije #Ganja kuri none atsindagiye #Mwibumba. #Mukoko na #Point_zéro Adui wese ari muri #Moyen_plateaux.
Ahandi havuzwe Intambara ni mugace ka #Magunda aho Maimai na FDLR bateye positions za #Twirwaneho_M23 ariko amakuru dufite nuko bahaboneye akaga ingabo za #Général_SEMATAMA na #Général_Makenga zarabashoreye kuri none zibagejeje kure babinjiza ikibira.