Chairperson wa Police FC, CP Yahaya M. Kamunuga, yavuze ko nta gahunda ihari yo gucika intege kugeza ikipe ya Police FC itwaye igikombe cya Shampiyona kuko bafite intego. #Umunotanews
#Fifaworldcup2026 has ended in style! We had so much fan throughout the tournament!
Congratulations to Spain🇪🇦🇪🇦🇪🇦 for their qualitative victory. They deserve it.
As per #Eagles' tradition, I'm happy to announce Mister @Rucabana🎖️ as the Award winner of [Rwf 175,000.00] for:
#Eagles' Best Regional Supporter of Leopards during FIFAWORLDCUP2026
#Eagles' Best Regional analyst for the FIFAWORLDCUP2026.
#Eagles' Best Regional and Positive X-user during FIFAWORLDCUP2026.
Congratulations dear, you deserve it.
...H🦅
Abadepite bagaragaje ko ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri gufata indi ntera
=============================
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bagaragaje ko mu turere tumwe na tumwe hari ikibazo cy’izamuka ry’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.
Ni nyuma y’ingendo bakoze hirya no hino mu gihugu bagamije gusuzuma ikibazo cy’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubuzima bwo mu mutwe gihagaze mu Rwanda.
Mu turere 15 basuye basanze hari ikibazo cy’izamuka ry’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko aho hari inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’izemewe ariko zifite igipimo cyo hejuru cya alukolo (alchool) ariko zigura amafaranga make mu turere tumwe na tumwe.
▶️▶️ Soma inkuru irambuye: https://t.co/C7QzMXNbDa
✍️ @IMauricious
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette ari kumwe n'Abayobozi bakuru muri Polisi n'Ingabo n'abo mu nzego zitandukanye, bafunguye ku mugaragaro ibyumba by'amashuri 15 n'ubwiherero 18, byubatswe ku bufatanye n'inzego z'umutekano.
Ni ibyumba byubatswe ku Ishuri rya GS Rwankuba mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ubucucike kibanganira abaryigamo.
Aya mashuri yubatswe ni kimwe mu bikorwa byakozwe n'Ingabo na Polisi mu gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere, biri kumurikwa hirya no hino mu Gihugu, mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo #Kwibohora32 kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026. #UmunotaNews
After 52 years, we are through to the second round of #FIFAWorldCup2026
Thank you all true and genuine regional supporters of leopards🇨🇩🐆.
We are happy and proud as this victory is also for the region and Africa at large. We represent both entities 💯
🇨🇩🐆🫶🏾
On 12 June 2026, the Deputy Defence Spokesperson, Lt Col Simon Kabera joined students, lecturers, and staff of the University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB) in Kicukiro for a commemoration event honoring the victims of the 1994 Genocide Against the Tutsi.
The event brought together members of the University community to pay tribute to those who lost their lives during the genocide and to reflect on the lessons that continue to guide Rwanda’s journey toward unity, reconciliation, and sustainable peace.https://t.co/cXziHhIOrn
===================
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yifatanyije n’abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) i Kicukiro mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyahuje abagize umuryango wa Kaminuza mu guha icyubahiro abazize Jenoside no kuzirikana ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’amahoro arambye.https://t.co/dgsGG5l2lL
#HappeningNow: Abakozi ba Birunga SACCO Musanze muri @MusanzeDistrict bari mu gikorwa cyo #Kwibuka32.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo #Kwibuka32 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rugendo rwatangiriye kuri Goiko Plaza rwerekeza ku Rwibutso rw’Akarere ka @MusanzeDistrict, ruherereye ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego z'umutekano n'ibindi byiciro by'ubuyobozi bitandukanye bakaba bari gusobanurirwa amateka na Vice President wa Ibuka/ Akarere ka Musanze Bwana Karemanzira Fidele
Mu rwego rwo guha agaciro no kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizwe indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rugendo ni umwanya wo kuzirikana amateka, guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabaye mu 1994, no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda.
#Kwibuka32
#HappeningNow: Abakozi ba Birunga SACCO Musanze muri @MusanzeDistrict bari mu gikorwa cyo #Kwibuka32.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo #Kwibuka32 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rugendo rwatangiriye kuri Goiko Plaza rwerekeza ku Rwibutso rw’Akarere ka @MusanzeDistrict, ruherereye ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego z'umutekano n'ibindi byiciro by'ubuyobozi bitandukanye bakaba bari gusobanurirwa amateka na Vice President wa Ibuka/ Akarere ka Musanze Bwana Karemanzira Fidele
Mu rwego rwo guha agaciro no kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizwe indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rugendo ni umwanya wo kuzirikana amateka, guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabaye mu 1994, no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa byaranze Abanyarwanda.
#Kwibuka32
RwandAir wins APEX award for outstanding in-flight service in Africa
=====================
RwandAir has been named winner of the 2026 APEX Best Awards for outstanding in-flight service in Africa, recognizing its performance in delivering quality passenger experience onboard.
The award was announced during the APEX FTE EMEA 2026 conference held in Dublin, Ireland, where airlines were assessed across multiple service categories.
⏩⏩Read more https://t.co/7B6oUQnkjX
✍️ @NiyigenaRadjabu
Umuhanzi Nyarwanda Ariel Wayz benshi baziho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, yataramiye abitabiriye Gen-Z Comedy yabaye kuri uyu wa Kane.
Ariel Wayz yaririmbye mu buryo bwa ‘live’ zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘ Made for you’, ‘Nasara’, ‘Wowe gusa’ n’izindi. #UmunotaNews