Uyu munsi mu Kagali ka @CellMuyange mu Murenge wa Kagarama DDEA w'Akarere ka Kicukiro Bwana @rukebanuka yatangije kumugaragaro umunsi Nyafurika wahariwe Irangamimerere, aho yasobanuye ibikorwa bizibandwaho mu cy'umweru cyahariwe irangamimerere.@PudenceR@RwandaLocalGov
Abatuye @CellMuyange mu karere ka kicukiro mu murenge wa Kagarama basuye ingoro y'urugamba rwo guhagarika Genocide CAG mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yimyaka 29 u Rwanda rumaze Rwibohoye. @kagarama_sector@merardmp@PudenceR@Kwibohora
Hon senateur Adrie Umuhire mu kiganiro yatanze yagarutse ku butwari bwaranze inkotanyi maze asaba cyane urubyiruko gukomeza kwigira ku mateka yaranze igihugu cyacu rugakora cyane. ati Ukwibohora nyako ni ugukora cyane kuko turi mu rugamba rwiterambere .
The best: Mu mihanda y’imigenderano @CityofKigali irimo kubaka ku ubufatanye na abaturage, Rugunga, @CellMuyange, @kagarama_sector ya @KicukiroDistr ni twe dufitemo usumba indi: 2.08km. Abaturage bishyuye Rwf 160.3m, nkunganire ya leta ni Rwf 374.1m. Our target is 5km. We can 💪🏾.
uyu munsi ES @CellMuyange yayoboye inteko rusange y'Abaturage aho mu kwishakamo ibisubizo no kungurana ibitekerezo abaturage baganirijwe kuri gahunda yo
# Kwishyura Mutuelle de Sante 2023-2024
# kubungabunga ibidukikije
# kongera ingamba zo kwirinda ibiza.@RwandaLocalGov
Uyu munsi,u #Rwanda n'isi yose turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hatangiye kandi icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Igihugu (7-13 Mata)
Ubuyobozi bw'Akagari ka Muyange burasaba abaturage kwitabira ibiganiro kuri site mu midugududu.
Twibuke twiyubaka.
Aka kanya @CellMuyange ari kumwe na Biro y'Inama Njyanama y'Akagari ka Muyange, Abunzi b'Akagari ES w'Akagari ka Muyange ; ES w'Umurenge wa Kagarama Madamu @UwamwizaChantal ari kwakira no gukemura ibibazo by'Abaturage muri gahunda yiswe Egera umuturage mu Kagari ka Muyange.
Mu Karere ka Kicukiro hamaze gutangizwa ku mugaragaro amarushanwa y'Umurenge KAGAME CUP ; umukino wa mbere hahagati y'ikipe y'umupira w'amaguru ya @kagarama_sector n'ikipe ya @GatengaSector ukaba umaze gutangizwa n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Madamu UMUTESI SOLANGE.