BISESERO: TURAZIRIKANA ABANYABISESERO BATSEMBWE KU MATARIKI 27-30 Kamena 1994 yabaye rurangiza ya Jenoside ku Batutsi bari bamaze amezi 3 bahanganye n’ibitero by’interahamwe z’Abahutu. Ukwirwanaho kwabo (résistance) kwatumye mu mugambi wo gutsemba Abatutsi, Guverinoma yiyise iy’abatabazi ishyira imbaraga zayo za nyuma mu itsembwa ry’abatutsi ba Bisesero hakoreshejwe intwaro n’imbaraga zirenze iz’interahamwe.
Dore amatariki ya nyuma yakomereye cyane Abatutsi ba Bisesero:
Tariki 2 Kamena 1994, perefe Dr Kayishema Clément yandikiye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Edouard Karemera uvuka muri Kibuye amusaba imbaraga za gisilikare zirimo imbunda n’amasasu. Tariki 10 Kamena 1994, inama ya Guverinoma yabereye I Muramba yasuzumye ubwo busabe ifata ingamba ziremereye zo kujya kwica Abatutsi bose basigaye mu Bisesero. Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda n’Abaminisitiri 4 bavukaga ku Kibuye bahawe ubutumwa bwihariye bwo gukora icyo gikorwa: Edouard Karemera w’ubutegetsi bw’igihugu, Eliézer Niyitegeka w’itangazamakuru, Emmanuel Ndindabahizi w’imari na Agnès Ntamabyaliro w’ubucamanza.
Tariki 12 Kamena 1994, Perefe Kayishema yandikiye Minisitiri w’ingabo Bizimana Augustin amumenyesha ko abaturage b’Abahutu biteguye gukubura Abatutsi mu Bisesero amusaba ko yaha amabwiriza umuyobozi w’ingabo muri Kibuye zo kuyobora icyo gikorwa kandi kizamara iminsi ine kuva 15 Kamena - 18 Kamena 1994. Perefe Kayishema akavuga ko bari bakeneye: Imbunda byibura 30, grenade byibura 50, amasasu y’imbunda zo mu bwoko R4, kasete 4 za machine gun.
Tariki 17 Kamena 1994, Guverinoma yateraniye I Muramba yemeza ubusabe bwa Perefe Kayishema no kohereza abasilikare mu Bisesero. Guverinoma yanenze major Jabo wayoboraga jandarumori ya Kibuye kutabishyiramo imbaraga zikwiye.
Tariki 18 Kamena 1994, Minisitiri Edouard Karemera yandikiye umuyobozi w’ingabo muri Gisenyi Lt Col Anatole Nsengiyumva kohereza abasilikare n’ibikoresho bifasha Jandarumori ya Kibuye kurangiza Jenoside mu Bisesero bayita ko ari “sanctuaire”(ikusanyirizo) ya FPR. Uwo munsi Abasesero bagabweho igitero giturutse Kiziba birwanaho, ariko bicwamo benshi.
Tariki 25 Kamena 1994, umunyamakuru w’umwongereza Sam Killey yageze mu Bisesero yibonera ubukana bw’ibitero n’ukwirwanaho bw’abatutsi mu Bisesero abikoramo inyandiko yasohotse mu kinyamakuru yakoreraga The Times cyo kuwa 27 Kamena 1994 (UN dithers on Rwanda rescue as Tutsi hail French troops). Yanabimenyesheje abasilikare b’Abafransa tariki 26 Kamena 1994 bari bayobowe na Cpt Bucquet. Icyo gihe hari hasigaye abatutsi b’abasesero barokotse ibitero byabanje bagera kuri 2000. Ku matariki 27-30 Kamena 1994, abatutsi bo mu Bisesero bagabweho ibitero by’abasilikare n’interahamwe zavuye imihanda yose zirimo Gisenyi, Cyangugu bayobowe na Yussuf Munyakazi na Kibuye.
Inyandiko nyinshi z’abanyamakuru biganjemo abafransa bageze mu Bisesero guhera tariki 25 Kamena 1994 banditse bagaragaza itsembwa ry’abatutsi mu Bisesero. Ingero:
27 juin 1994, François Luizet, Le Figaro, “Cris et murmures à Kibuye »
27 juin 1994, Patrick De Saint Exupéry, Le Figaro, « Un accueil sous les vivas »
29 Juin 1994, Dominique Garreau, Libération, « Le nettoyage ethnique continue dans les montagnes rwandaises »
29 June 1994, Sam Killey, The Times, “Dawn raid by French rescues uns and orphans”
30 Juin 1994, Philippe Boisserie et Eric Maisy, France 2 Edition spéciale Rwanda, “Les survivants à Bisesero le 30 juin 1994 »
July 1, 1994, Raymond Bonner, The New York Times, “Grisly Discovery in Rwanda Leads French to Widen Role”
2 Juillet 1994, Christophe Boisbouvier, Le Point, «Rwanda, terrible aveu »
3 juillet 1994, Corinne Lesnes, Le Monde, « Les soldats français débusquent des morts-vivants »
5 juillet 1994, Patrick De Sainte Exupéry, Le Figaro, « La ‘solution finale’ du préfet de Kibuye »
14 juillet 1994, Michel Peyrard, Paris Match, « Terré dans son trou depuis deux mois, Bernard voit au-dessus de lui les bottes de ses bourreaux »
13 avril 2004, Vincent Hugueux, L’Express, « Dix ans après le génocide : retour à Bisesero »
Umubare wose w’abatutsi biciwe mu Bisesero barenga 50.000. Iyo amahanga abishaka, uhereye ku Bafransa bari bageze ku Kibuye, baba bararokoye benshi. Turazirikana aba batutsi bishwe kuri aya matariki n'ayabanjirije, dukomeza abarokotse. Harabaye ntihakabe. Ntibizongera.
Abatutsi barokotse bo mu Bisesero ni bamwe mu bantu bashoboye kwiyubaka, batakinakeneye inkunga ya Leta. Nibakomereze aho, Inkotanyi zaraje. Ubu u Rwanda ni urwa Twese. Ntawe uzongera kwicwa azira uwo ariwe. N’abatarunamura icumu, bakomeje kujomba ibikwasi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abagize uruhare mu kwica Abatutsi mu Bisesero cyangwa se abafite ababyeyi barimbuye Bisesero, nibasigeho.
Dukomeze duharanire kwubaka u Rwanda rwa Twese.
🚨#BTech Admissions Update🚨
@RwandaPolytec admission results for the Bachelor of Technology (#BTech) programs are now accessible
📌To check your admission status 👉https://t.co/CmV8BGBuJQ
🆔Enter your application number to log in
⏳Appeals open until 22/8/2025 via the same link
✍️📌 Compulsory Foundation Program: August 4 – 29, 2025 (for all new Year-One students at their respective colleges)
✅ 📛Only students who successfully complete the foundation program will be eligible to attend regular classes.