#Humans are the most destructive species on this 🌏 there is so much garbage on this 🌏 that will take tens of thousands of years to decompose #ClimateActivist
Turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda💔
Ni umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, y’amacakubiri, ivangura, irondabwoko, iheza, itotezwa, gutegura umugambi wa Jenoside wo kumara Abatutsi no kuwushyira mu bikorwa, bikitabirwa na benshi, abagize umutima wo kwitandukanya n’urwango n’ubu bugome ndengakamere, bakaba mbarwa, maze miliyoni irenga y’Abatutsi igashira yabuze gitabara mu minsi 100 gusa.💔
Ni umwanya wo kwibuka ko Abanyarwanda twageze ku gasongero k’ubugome n’inabi ndengakamere, aho abajenosideri bicanye Abatutsi ubugome ndengakamere, aho impinja n’abana bishwe nabi, aho abaturanyi bishe abaturanyi, aho hari abishe amaraso yabo ngo ni uko ari Abatutsi, aho abayoboke b’amadini n’amatorero biciwe aho basengeraga muri Kiliziya n’insengero, bishwe n’abo basenganaga ndetse kenshi bikayoborwa na ba Musenyeri, Padiri, Pasiteri, Masera babo.
Ni umwanya wo kwibuka iminsi y’icuraburindi, aho igihugu ubwacyo na cyo cyapfuye, gitemba amaraso y’inzirakarengane, kiri mu mwijima w’ubugome, urwango n’inabi byasabitse abakagombye kukirinda.
Ni umwanya wo kuzirikana uburyo abasirikare ba RPA Inkotanyi bahagobotse bakunamura icumu,
bakarokora bacye bari bataricwa, bagahagarika Jenoside, bakanga kugira uko undi agize ntibihorere, kugira ngo twubake uRwanda rushya rutandukanye n’urwa mbere ya Jenoside.
Ni umwanya wo kwibaza kuri wowe wariho niba ntaho wabaye ikigwari, wasanga hahari ukiyemeza kwikosora. Niba utari uriho, nawe ni umwanya wo guhugukira kumenya amateka bityo ukiyemeza gutanga umusanzu kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside irandurwe haba mu Rwanda no mu Karere turimo.
Ni umwanya wo kwiyemeza gukomeza kunga ubumwe nk’abanyarwanda kuko amacakubiri yo aho yatugejeje tuhazi.
Ni umwanya wo kuzirikana ubutwari, ubudaheranwa no kwirenga by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basigaye benshi nta miryango, bafite ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, nta epfo na ruguru ariko bakanga gupfa, bagahobera ubuzima ndetse bakababarira ababiciye imiryango.
Ni umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside tubaba hafi mu buryo bwose bushoboka, tuzirikana ko ingaruka za Jenoside bagihura na zo n’ubwo hashize imyaka 32.
Ni umwanya wo kwihugura tukamenya byinshi ku mateka bityo tugahinyuza uwashaka kuyagoreka wese.
Muze twese dushyigikire ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye, burangajwe imbere na Perezida wacu, warukuye mu icuraburindi none umucyo ukaba uganje iwacu, tube umwe koko nk’uko ubuyobozi bubidukangurira, uwaba akifitemo amacakubiri, urwango n’inabi iyo ari yose tumubwire tuti cira birarura.
Wowe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, impore, baho, hobera ubuzima, kandi uri intwari yanjye🫂♥️
#TwibukeTwiyubaka
#Kwibuka32
(AYSB2025) African Youth Summit on Biodiversity at the 3rd. happening from October 20-22,2025,at Lemigo hotel in Kigali Rwanda 🇷🇼
Under the theme "consolidating African Youth -Led Actions for Timely Implementation of the Global Biodiversity Framework "
Regenerative agriculture is the future! 🌍 at @RwandaBiosolut, we’re restoring soils with practices like agroforestry, crop rotation, and No-till. Let’s farm sustainably and protect our planet for generations! 🌱 #RegenerativeFarming#Sustainability