Uyu munsi, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yatangije Itorero ry’Abashumba ba ADEPR mu Rwanda, rizamara iminsi itandatu, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2026.
Iri Torero rihuza abashumba 50, barimo abatozwa 38 n’abatoza 12, baturutse muri za paruwasi n’Intara zose za ADEPR mu Rwanda.
Iri Torero rigamije kongerera abapasiteri ubumenyi n’ubushobozi mu kubaka Umunyarwanda urangwa n’ubumwe, ubudaheranwa no gukunda Igihugu. Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA izibandwaho, by’umwihariko mu gusobanukirwa ubumwe bw’Abanyarwanda, amateka y’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.