@MwalimuSacco mwaramukanye amahoro??
Iyi serivisi mbi iri gutangirwa ku ishami ryanyu rya Kamembe muri @RusiziDistrict se ubu nta Soni ibateye?? Abantu buzuye ,, bamwe barahagaze babuze ubakira!! Ibi si ibyo muri bank rwose.
Umuyobozi mukuru wa @Rwandapolice CG Felix Namuhoranye ubwo yari kuri Cimerwa mu murenge wa Muganza @RusiziDistrict mu bukangurambaga bwa Turindane tugereyo amahoro yabwiye abakoresha umuhanda ko mu mezi 3 abazaba indashyikirwa mu gukoresha umuhanda neza bazahindurirwa ubuzima.
Ibyishimo ni byose kuri Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora GS St Paul Muko mu murenge wa Bugarama @RusiziDistrict n'ababyeyi baharerera nyuma yo gutsindisha 100% mu kiciro cy'arangiza amashuli abanza .
@Radiotv10rwanda@oswaki
Nyiramariro Eugenie wo mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe muri Rusizi utaragiraga aho kuba arashimira ubuyobozi nyuma yo kumuha amabati ubu akaba afite inzu yo kubamo.
Abayobozi ba @KarongiDistr n'abo mu nzego z'ibanze kugeza kuri bamudugudu bo mu mirenge 5 bateraniye mu murenge wa Gashali mu nama mpuzabikorwa ifite insanganyamatsiko ya “Hinduka wigire” , ahari gusesengurirwa bimwe mu bibazo bikigaragara birimo umwanda, ubukene,abana bata ishuli n'amakimbirane mu ngo kugira ngo bishakirwe umuti. @RwandaLocalGov