Igikorwa cy’iyandikwa, kwemeza imyirondoro no gufotora mu guhabwa #eNdangamuntu kigiye gutangira!
Abaturage bose barasabwa kwitegura no gukurikirana amakuru yiki gikorwa ku mbuga zacu, kizatangirira mu turere twa Nyanza, Huye na Gisagara, badacikanwa n’amatariki y’utundi turere.
Kuri uyu wa 3, Mu murenge wa Ntyazo, @NyanzaDistrict mu bigo by'amashuri hatanzwe Ikiganiro kigamije gukumira #Isambanywa ry'abana. Cyahawe Abanyeshuri biga muri GS Rugarama TSS, GS Ruyenzi, EP Ntyazo, na EP Kagunga, kikaba cyatanze ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano.
Guverineri wa @RwandaSouth@AKayitesiAlice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere @P_Kajyambere bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo muri gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage, banaganira kuri gahunda zitandukanye za Leta.
Ku mugezi w'Akanyaru, mu kagari ka Katarara, hatangirijwe ku rwego rw'Umurenge, icyumweru k'icyunamo, kinatwinjiza mu gihe k'iminsi 100 yo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi kandi byabereye no mu midugudu itandukanye igize Umurenge wa Ntyazo, muri @NyanzaDistrict .
Minisitiri wa @Rwanda_Sports@AuroreMimosa ni we mushyitsi mukuru mu gikorwa cyo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza. Uyu munsi kandi mu Rwibutso rwa Nyanza harabaho gushyingura mu cyubahiro imibiri 75. @Erasmen
Nyuma y'umunota wo kwibuka n'isengesho; mu ijambo ry'ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntyazo aragaragaza uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa n'uburyo Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi bagerageje kwirwanaho ariko bakicwa kubera imbaraga z'abakoraga Jenoside.
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy'iminsi 100 ndetse no gutangiza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Akarere ka Nyanza biri kubera mu murenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara ahazwi nk'i Karama ka Shali. @Erasmen#TwibukeTwiyubaka
Gahunda y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza. Gahunda yose mwayireba munyuze kuri iyi link👇https://t.co/8A8FBhykGv #Kwibuka30@Erasmen
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntyazo bunejejwe no kubatumira mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo murenge, kikazahuzwa no gutangiza icyumweru k'icyunamo ku rwego rw'Akarere ka @NyanzaDistrict .
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntyazo muri @NyanzaDistrict burasaba Urubyiruko rwose kuzitabira uyu muganda uteganijwe kuwa 23.03.2024 guhera i saa mbiri, ukazabera ahavuzwe muri iyi baruwa.