Biri kuba aka kanya: amatora y’abagize komite nyobozi z’uturere.
Turaza kukugezaho amakuru y'uko iki gikorwa kiri kugenda hirya no hino aho dufite abanyamakuru.
Mu buryo bw'amashusho n'amajwi mwabikurikira kuri uyu muyoboro: https://t.co/GOxneyCW7I
Uyu munsi, twifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (@ARJ_Rwanda) n’izindi nzego, mu gushimira abanyamakuru babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2026 binyuze mu bihembo byatanzwe ku nshuro ya 13.
Mu izina ry'abafatanyabikorwa, Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yashimye abanyamakuru ku bwitange bagira mu kazi ka buri munsi.
Yashimangiye ko RRA izirikana uruhare itangazamakuru rigira mu gushishikariza abasora kubahiriza inshingano zabo ku bushake, nk’isoko yo kwishakamo ubushobozi igihugu gikeneye mu iterambere.
Yashyikirije ibihembo abanyamakuru batatu: Mbonimpa Népomuscène wa Radio Isangano yahize abandi mu nkuru zijyanye no kwishakamo ubushobozi mu iterambere ry’igihugu, kubera inkuru yakoze ikebura abakoresha nabi EBM bagamije kunyereza imisoro.
Undi ni Rosine Ntawurikura wa Radio Salus, wahize abandi mu nkuru ku miyoborere n’imitangire ya serivisi, na David Ndagijimana wa Radio Ishingiro wahize abandi mu nkuru zivuga ku bucuruzi, kubera iyo yakoze ku bafite inzu zikodeshwa batazisorera uko bikwiye, binyuze mu kudatanga amasezerano y’ubukode, gushyiraho amafaranga adahuye n’ubukode bakira, ndetse ntibatange fagitire za EBM. #ADI2026 #DJA2026
Mu kanya gato kari imbere : Ubukangurambaga bwateguwe na @HDIRwanda bugamije guteza imbere ubuzima bw'imyororokere, ni igikorwa kigiye kubera mu Gasenyi ( @KarongiDistr ) , muragikurikira mu mashusho n'amajwi munyuze kuri uyu muyoboro https://t.co/vOon4PSDQA
Mu ijoro ryakeye , mu kagari ka Bumba umurenge wa Mushubati , @RutsiroDistrict ,umugabo ufite imyaka 37 yatemye umugore we ufite imyaka 42 na we ashaka kwiyahura mu Kivu.Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko uyu mugore yajyanywe ku bitaro bya @murunda ,umugabo na we yatawe muri yombi.
Mu gihe kwenga inzoga zigenewe isoko bibujijwe bitewe n’impungenge z ‘ubuziranenge’, hari bamwe mu baturage bavuga ko mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rubengera muri @KarongiDistr ,
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ivanze n’umuyaga,yasambuye ibiro by’akagari ka Bihumbe n’inzu icyenda z’abaturage . Ibi byabereye mu murenge wa Twumba muri @KarongiDistr .Ubuyobozi buravuga ko hagiye gushakwa uko abagizweho ingaruka n’iyi mvura bafashwa.
Bamwe mu bikorera mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera yo muri @KarongiDistr barinubira umusanzu w’amafaranga urugaga rw’ abikorera mu karere ruri kubasaba.Bavuga ko batazi icyo azakoreshwa bakanavuga ko ari menshi ku buryo yabasiga mu bihombo kuko basabwa kuyatanga ingunga imwe.
Turakuraritse!
Ibyamamare byose by' i Nyarurembo biri mu murenge wa Mushubati muri @RutsiroDistrict mu bukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.
Dukurikire kuri FM cyangwa mu buryo bw'amajwi n'amashusho ukoresheje uyu muyoboro:
https://t.co/1ZPiMVIdVp
Abantu batatu bapfuye bazize impanuka ya kajugujugu yabereye mu nkengero za Los Angeles, abayobozi bashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro muri uwo mujyi ni ko bavuze.Abo bantu bapfuye ubwo barimo batara inkuru ya bisi yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri.
(BBC)
Kenya yatsindiye uburenganzira bwo kwakira amarushanwa y’isi mu mikino ngororamubiri, World Athletics Championships, azaba muri 2029, yarushije imijyi ya Londres na Rome. (BBC)
Bavuga ko mu mpera z’icyumweru dusoje ryatemye abantu babiri, umwe arembeye mu bitaro bya @KibuyeRH undi ari mu bitaro @HospitalChuk . Kuri ibi bivugwa n’aba baturage, @Rwandapolice mu ntara y’Iburengerazuba ivuga ko hagiye gushakishwa ababikoze ngo babibazwe mu butabera.
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Buhoro [ahazwi nko kwa Mahame], akagari ka Kayenzi umurenge wa Bwishyura ho muri @KarongiDistr , baravuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rwo gukomeretsa rwongeye kuhaduka rukorwa n’itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa ‘’Munyogoro’’.