Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka31, Minisitiri @DrDamascene yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anagaruka by'umwihariko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Komine Murambi ubu ni mu Karere ka Gatsibo. #Kwibuka31
Kuri uyu wa Kabiri, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna @GicumbiDistrict harimo kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe bazira kwitwa ibyitso by'Inkotanyi , ubu bashyinguye mu cyubahiro mu Karere ka Gicumbi. @Unity_MemoryRw#Kwibuka31
Umuyobozi w'Akarere @richardgasana arikumwe n'inzego z'Umutekano yayoboye inama y'ubukangurambaga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zirimo: Umutekano , kunoza imitangire ya serivise umuturage ashyirwa ku isonga na gahunda ya Ejoheza. @RwandaLocalGov@RwandaEast
Mu cyumba cy'Inama cy'Akarere habereye inama y'igihembwe cya gatatu ya Komite y'Akarere ishinzwe gukumira ibiza (DIDIMAC); aho yasuzumaga uko ikibazo cy'ibiza mu Karere gihagaze no gufata ingamba zo kubikumira. @RwandaLocalGov@RwandaEmergency@RwandaEast
Umuyobozi w'Akarere wungirije
@sekanyangeJL yayoboye inama yateguwe kubufatanye na @mvendgroup ku nkunga ya Master card foundation igamije kugaragaza ibikorwa byo gutera inkunga imishinga y'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.