"Yezu yagaragaje ko ari Umuntu ubwo urupfu rwamuhitanaga, ariko anagaragaza ko ari Imana ubwo yazukaga kuko nta muntu wari warigeze uzuka. Yezu yatsinze urupfu," Kardinali Kambanda mu nyigisho ye mu Misa y'igitaramo cya Pasika.
Ibi bitabo bivuga kuri Roho Mutagatifu no kuri Bikira Mariya, byanditswe na padiri Gilbert Biziyaremye,umupadiri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali. Murabisanga muri Leviticus Shop,iduka ry'ibikoresha bya Liturujiya rya Arkidiyosezi ya Kigali,riherereye muri Centre Saint Paul.
Kuri uyu wa gatandatu,Arkiyepiskopi wa Kigali amaze kuyobora igitambo cya misa muri kiliziya ya paruwasi Rutongo,yo guhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yozefu,waragijwe Iseminari Nkuru ya Rutongo.Hahimbajwe na yubile y'imyaka 25,padiri Cyprien Ntaganira amaze ari umusaseridoti.
Arkidiyosezi ya Kigali ibifurije icyumweru cyiza cya mashami n'icyumweru gitagatifu cyiza. Misa ya mashami izayoborwa na Arkiyepiskopi wa Kigali muri Katedrali Saint Michel,muzayikurikira kuri Pacis Tv guhera saa tanu.