⚡️Uyu munsi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwahembye uturere twahize utundi muri gahunda za EjoHeza na Mituweli mu Ntara y'Amajyaruguru n'Intara y'Amajyepfo. Muri Ejo Heza, ibikombe byatanzwe ni ibyo kwesa imihigo yo mu myaka ya 2023-2024, 2024-2025, na 2025-2026, mu gihe kuri Mituweli ari imyaka ya 2025-2026 na 2026-2027.
Mu Majyaruguru, uturere twahawe ibikombe muri EjoHeza harimo #Rulindo, #Burera, #Gicumbi na #Gakenke mugihe uturere twa #Musanze, #Gakenke na #Rulindo twahawe ibikombe byo kwitwara neza muri Mituweli.
Mu ntara y'Amajyepfo, uturere twahawe ibikombe muri EjoHeza ni #Nyamagabe na #Gisagara, mu gihe muri Mituweli hahembwe #Kamonyi, #Gisagara, #Nyaruguru na #Muhanga.
Kuri uyu wa Gatanu, Urubyiruko rw'Akarere ka #Bugesera rwitabiriye gahunda ya #UrubyirukoTurashima ifite insanganyamatsiko igira iti: Uruhare rw'Urubyiruko mu Iterambere ry'Akarere"
Yitabiriwe na Mayor @MutabaziRich, abajyanama b'Akarere, n'abafatanyabikorwa.
#UrubyirukoTurashima
🚨🚨Nonaha 🚨🚨
Mu karere ka @BugeseraDistr harimo kuba igikorwa ngaruka mwaka cyiswe "Urubyiruko Turashima"
Ni igikorwa cyo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame ku bikorwa n'imiyoborere myiza ageza ku rubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ndetse n'igihugu muri Rusange!
Ni umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Bugesera @MutabaziRich aho yatashye inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye ndetse anatanga Inka 2 muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika y'U Rwanda.
Mayor yabwiye abitabiriye ati "Ibyiza dukora byose tubishobozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we uduha umurongo mwiza wo kuyobora no kubana n'abaturage,...."
Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 4 aho hamaze kubakwa inzu 8 ndetse hamaze no gutangwa inka 8 mu rwego rwo gufasha abaturage kwikura mu bukene…!
@JustinNsengimana @RwandaGov@InesMpambara@Dominiquehab@PudenceR@jnabdallah@RwandaOGS
At #AHTS5, RSSB’s Chief Benefits Officer, @regishitimana, shared how technology is transforming CBHI/Mutuelle de Santé.
He highlighted several positive changes brought by digital solutions, including making it easier and faster to pay CBHI contributions, register members, process payments to healthcare providers and pharmacies, and reduce loopholes that previously enabled fraudulent use of health insurance.
In the CBHI membership year ending June 2026, more than 11.6 million people accessed healthcare services through the scheme.
#AHTS5 #DigitalHealth
Muri iki gitondo, Madamu @nmukazayire Minisitiri wa @Rwanda_Sports ari kumwe na @RNPSpokesperson, ACP Boniface RUTIKANGA, Intumwa za rubanda ziturutse muri @RwandaParliamnt, Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ziganjemo inzego z'umutekano yifatanyije n'abaturage ba @Rubaya_Gicumbi mu muganda rusange w'uku kwezi kwa Nzeri. Ni igikorwa cyibanze ku kurwanya isuri hacukurwa kandi hasiburwa ibyobo bifata amazi, hagamijwe kwitegura guhangana n'ingaruka zaterwa n'ibiza byakomoka ku mvura nyinshi yitezwe mu minsi iri imbere nk'uko twabitegujwe na @RwandaEmergency.
#DukumireIbiza
⚡️Yes, it’s now possible!
You can now use your bank card to make recurring contributions to your #EjoHeza account, from wherever you are.
Start today at https://t.co/aVYAdXw4W8
⚡️ Yego, Birashoboka! Ubu wakoresha ikarita ya banki yawe utanga umusanzu uhoraho kuri konti yawe ya #EjoHeza, aho waba uri hose. Tangira uyu munsi kuri https://t.co/aVYAdXw4W8