Iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.
Ibiganiro biza gutangirwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano biribanda kandi ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.
Ni ihuriro kandi ryahujwe n’igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. #RBAAmakuru #Kwibuka32
Mu Mugoroba wo #Kwibuka32 uri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa #Kaduha, Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, @ThadeeHabimana avuze ko uyu ari umwanya wo gutaramira no kwizihiza ubuzima bw'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye muri uru Rwibutso.
Intore mu ikoranabuhanga za @Nyamagabe District
Twifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dukoreshe ikoranabuhanga mu gusigasira amateka, gukwirakwiza ukuri no guharanira ubumwe n’amahoro.
#Twibuke_twiyubaka. 🕯️ #Kwibuka
Umuyobozi w'Akarere, @Niyomwungeri_H ari kwifatanya n'abaturage b'Umudugudu wa Gasharu, Akagari ka Ngara, Umurenge wa #Mbazi mu gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n’iminsi 100 y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 1/2
#Kwibuka32
Ikigo cy'U Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'isakazabumenyi #RISA cyifatanyije n'Abanyarwanda bose mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse tubifurije gukomera no gukomeza kwiyubaka.
#TwibukeTwiyubaka#Kwibuka32
Rwanda’s Digital Ambassador Program, led by @RISARwanda, has been named a WSIS+20 Champion for driving digital literacy, empowering youth, and fostering e-service adoption nationwide.
With 3.2M+ citizens trained by youth ambassadors, Rwanda is accelerating its digital inclusion and transformation journey.
Amb. @urujenib received the award on behalf of Rwanda at the WSIS Prizes Champions Ceremony organized by @ITU.