#FresheriKuIshuri yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi na Minisitiri w’uburezi @JoNsengimana mu @CityofKigali kuri GS Karembure, @KicukiroDistr.
Mu ijambo rye yagize ati
“Isuku si umunsi umwe, ni umuco. Ishuri ni isoko y’ubuzima: umunyeshuri usa neza, woze kandi wambaye neza atekereza neza.”
Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu mashuri yose hirya no hino mu gihugu. Ishimangira ko iyo tuvuga ishuri, tuba tuvuga isuku n’umuco nyarwanda.
Mukantaganzwa Vestine ni umubyeyi utuye mu Kagari ka Nyinya, Umurenge wa Rukira, ni umwe mu baturage bagaragaza ko guhinga urutoki kijyambere bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Avuga ko ubuhinzi bw’urutoki bwamukuye mu bukene, bukamufasha kwiteza imbere no gutunga umuryango.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Urubyiruko rwa @NgomaDistrict rwakoze ibikorwa bitandunye birimo;Kugarura abana bataye ishuri, umuganda wo gufasha abatishoboye, ruhabwa ibiganiro byagarutse ku ngingo yo kwitabira gahunda ya Youth connekt award
Kwitabira gahunda za Leta.
Aha ni mu Murenge wa @ZAZASECTOR1 ahari kubakwa Hoteli y'inyenyeri 5 yitwa Mountain Ledge Resort Hotel. Biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izarangira mu mpera z'uyu mwaka.