Uyu munsi, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Inzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka @BugeseraDistr .
Iyi nzu y’amateka yubatswe ku bufatanye bwa @LiquidInTechRW , @Unity_MemoryRw na @Imbuto, nk’umusanzu uzafasha mu kubika, kubungabunga no kwigisha amateka ya Jenoside no kurinda ko izongera kubaho ukundi.
#Kwibuka32
Kuri uyu wa Kane, mu Mirenge igize Akarere hakomeje ibikorwa byo gutanga serivisi zijyanye no gukosoza imyirondoro no gufotora abaturage kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izasozwa tariki 24 Gicurasi 2026
#eNdangamuntu#DigitaleNtigusige
Umuyobozi w'Umuryango Abatazima ba #Murama, utegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Murama,Habiyaremye André yashimiye ubuyobozi bw'igihugu budahwema gutera ingabo mu bitugu no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mibereho yabo.
#Kwibuka32
Nyuma ya Siporo, Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza mu Karere, Rwabuhaya Jean Jacques yashimiye abayitabiriye, asaba abaturage kubaka umuryango mwiza uzira amakimbirane.
Abaturage kandi bibukijwe kurushaho kwita ku burere bw'abana no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
#Bakeramurimo ba #Bugesera, ni twe dutahiwe!
Igikorwa cy’iyandikwa no gufotorwa mu guhabwa Indangamuntu Koranabuhanga #eNdangamuntu kizatangira tariki ya 21 Mata 2026 mu Mirenge yose igize Akarere kacu.
Dore amatariki iki gikorwa kizaberaho muri buri Murenge.
Ntuzacikwe!
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha hari kubera umugoroba wo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini #Ngenda.
Visi Meya @YImanishimwe, Perezida wa @Ibuka_Rwanda mu Karere n'inzego z’umutekano, bifatanyije n'abaturage muri iki gikorwa.
#KwibukaTwiyubaka
Uyu munsi, mu Murenge wa @KamabuyeBugese, hari kubera igikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, @umwalia9, Perezida wa @Ibuka_Rwanda mu Karere, inzego z'umutekano, abaturage n'inshuti za Kamabuye.
Ni amahugurwa yitabiriwe n'abashinzwe ibarurishamibare n'ab'amatora ku rwego rw’Akarere, Imirenge, Utugari, abanditsi b’Irangamimerere n'abashinzwe irangamimirere mu Mirenge, Abakozi bashinzwe Iterambere ku rwego rw’Akagari, abakorerabushake ba #NEC n'intore mu ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Gatandatu, Hon. Senateri Dr. @mukabaramba na Visi Meya @umwalia9 bifatanyije n’abaturage ba #Ntarama mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, basukura ahari ikimenyetso cy’Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro (CND) mu 1994.
Kuri iki cyumweru, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye Amadini n’Amatorere muri Bugesera n’intumwa za @Leaders_Pray, bitabiriye amasengesho yo gusengera Akarere afite insanganyamatsiko igira iti:"igisonga no kureba kure:kwita ku baturage, kugira intumbero n'ubwitange."
Uyu munsi, abagize komite y’Akarere ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’amazi mu byanya byuhirwa, bahuriye mu nama ku ikoreshwa ry’amazi mu bishanga byatunganijwe no mu byanya byuhirwa ku buso buto, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Yayobowe na Visi Meya @umwalia9.
Uyu munsi, abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Bugesera bakoranye inama n’abakozi ba @CentralBankRw mu rwego rwo kubakangurira umushinga wo kwishyura hakoreshejwe Telephone ngendanwa hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari “#GendanaKonti”