Uyu munsi Inama Njyanama yateranye mu nama isanzwe, yiga ku nyandikomvugo y'inama iheruka,raporo z'igihembwe,imyiteguro yo #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi,raporo y'agateganyo y'igenzura ry'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta n'ibijyanye no kwimura abaturage mu nyungu rusange.
Kuri uyu mugoroba Meya @RadjabM ari kumwe na Perezida wa IBUKA mu Karere n'Ukuriye abakangurambaga bw'ubumwe n'Ubudaheranwa batanze ikiganiro kuri @izubaradio_tv cyibanze ku bukangurambaga ku bumwe n'Ubudaheranwa bufite insanganyamatsiko: "Ubumwe bwacu, ishingiro ry'Ubudaheranwa"
Muri izi nteko Meya @RadjabM yifatanyije n'abaturage ba @MwulireR ; abashimira ko uyu Murenge wabaye uwa mbere mu Mihigo y'Ubumwe n'Ubudaheranwa, anabasaba kuzirikana ko tugiye #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi,kuba hafi abayirokotse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iki gitondo mu Karere hakozwe siporo rusange, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Dukore siporo twirinda ingengabitekerezo ya Jenoside". Abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere bifatanyije n'abatuye Umujyi wa #Rwamagana . #RwamaganaCarFreeDay
Umuyobozi w'Akarere @RadjabM ari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere n'abafatanyabikorwa mu buhinzi bari mu nama yiga kuri gahunda yo gufata neza umusaruro w'igihembwe cy'ihinga 2024A no kuwugeza ku masoko hanategurwa igihembwe 2024B, hagamijwe kongera umusaruro.
Abayobozi mu nzego z'ibanze n'abafatanyabikorwa mu nzego z'ubuzima n'uburezi bari kugezwaho Amabwiriza ya Progaramu y'imirire myiza mu bana batangiye ishuri, ingimbi n'abangavu, hagamijwe gutegura ababyeyi b'ejo hazaza no guca uruhererekane rw'imirire mibi no gukumira igwingira.