Urubyiruko rw'abakorerabushake rugera kuri 410 rwaturutse mu @CityofKigali , rwahawe ikiganiro n’umukozi wa @Unity_MemoryRw kivuga ku "Uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwigira" @KARANGWASewase yabibukije kandi ko aribo mbaraga z'Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye umunsi mukuru ngarukamwaka wa Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini wahujwe no gusoza amasomo y’abapolisi bashya mu ishuri ryitwa Matsapha Police Academy riherereye mu ntara ya Manzini, tariki ya 15 Kanama 2025.
Uyu muhango witabiriwe na nyir'icyubahiro umwami Mswati III, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Polisi ya Eswatini.
Wanitabiriwe kandi n'abayobozi bakuru ba Polisi ya Lesotho n'iya Zimbabwe, abayobozi bakuru bungirije ndetse n’abahagarariye Polisi muri Botswana, Mozambique, Namibia, Afurika y'Epfo na Zambia.
Polisi y'u Rwanda n'iya Eswatini zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye b’Abanyafurika bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda mu 1994 (MINUAR), ari urugero rufatika rugaragaza icyo guhagarara ushikamye uharanira ukuri ari cyo, kabone n’ubwo Isi yose yagutenguha.
➡️https://t.co/bbkfq0Wbxu
✍️@MugishaChris_