Baturage ba Musanze, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026, tuzahurire kuri Stade Ubworoherane, dutangirane Wikendi twikorera siporo rusanjye ya nijoro #MusanzeNightRun. Tuzahagurukira Kuri Stade Ubworoherane saa 18:00, dusoreze ku Kigo cy'urubyiruko.
Abikorera bo mu Intara y'amajyaruguru, muriki gitondo berekeje murugendoshuri muri @CityofKigali.
n'urugendo rugamije
Kwereka no kumenyekanisha ku bacuruzi n’abashoramari bo mu Ntara y’Amajyaruguru uburyo Kigali itegura kandi iteza imbere imiturire n’iterambere ry’umujyi, ndetse no kubafasha kubaka ubufatanye n’imikoranire mu bucuruzi.
Muri uru rugendoshuri hari bwibandwe ku:
1.Iterambere ry’imijyi no kuyitunganya mu buryo bubungabunga ibidukikije.
2.Imicungire ya parikingi mu mujyi
3.Iterambere ry’ubwubatsi n’imiturire
4.Ibiganiro by’abashoramari n’abacuruzi bigamije kumenyana no gushaka ubufatanye mu bucuruzi.
President wa PSF Mu Intara y'amajyaruguru Bwana TUGENGWANAYO Theonas aravuga ko uru rugendoshuri ari gahunda y’ingenzi igamije kugabanya icyuho mu bumenyi Hagati yabikorera, guteza imbere ishoramari, no gukomeza ubufatanye mu bucuruzi mu Rwanda. Avuga ko iki gikorwa kizafasha guteza imbere ubukungu mu Intara y'amajyaruguru, ndetse no guteza imbere urwego rw’abikorera.
@PSF_RWA
None Ku wa 29/01/2026, Youth volunteers #Muhoza sector twifatanyije n'intore ziri kurugerero ndetse n'abayobozi binzego zibanze Bo mu mudugudu wa mpenge mu gikorwa cy'ubukangurambaga bw'isuku n'isukura,ni igikorwa cyabereye mu kagali ka Mpenge, umudugudu wa Mpenge. #Ntakudohoka
Mu murenge wa #Gacaca w’Akarere ka @MusanzeDistrict habereye ubukangurambaga bujyanye no kwimakaza isuku insanganyamatsiko iragira iti”ISUKU HOSE IHERA KURI NJYE". Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze @NsengClaudien, urubyiruko, n'abayobozi mu nzego zinyuranye