Kimwe n'ahandi mu Rwanda abanyeshuri bo mu mashuri abanza batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza aho biteganijwe ko abagera ku 4929 bakorera kuri site z'ibizamini 38.Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n'umuyobozi w'Akarere kuri GS St Laurent mu murenge wa Cyahinda
Mu marushanwa ya Youth Connect ya 2025, ba rwiyemezamirimo 7 b'urubyiruko rwa @NyaruguruDistr begukanye agera kuri 7,000,000 Rwf y'ibihembo aho buri wese yahembwe 1,000,000 RWF.Igikorwa cyo guhembwa ku rwego rwa @RwandaSouth cyabereye mu karere ka Nyamagabe.
Uruhare rw'urubyiruko mu kwimakaza ihame ry'uburinganire no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ni ingenzi mu gufasha kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. #TwubakeUmuryangoMwiza
In partnership with @GenderMonitorRw, @RwandaGender and @PlanRwanda, @NyaruguruDistr is hosting a youth dialogue at Munini YEGO Center, Nyaruguru District, to strengthen youth leadership in promoting gender equality and building secure
and capable family/society.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w'umugore, Abagore 15 bo mu karere ka Nyaruguru babaye indashyikirwa ku rwego rw'akarere mu kugera ku bikorwa by'indashyikirwa mu iterambere ry'imiryango yabo n'aho batuye, bahawe ibihemo bikumiyemo amafaranga. @RwandaWomen,@RwandaLocalGov
None, urubyiruko rwo mu mirenge ya Ruramba, na Kibeho, rwifatanyije n'ururi ku rugerero, bakoze ibikorwa byo kubakira abaturage bakeneye ubwo bufasha, hagamijwe kubatuza heza ndetse kakorwa n'ubukanguramba kuri gahunda za Leta zitandukanye.
Hiryo no hino mu karere ka @NyaruguruDistr kuri uyu munsi w'Umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama, Urubyiruko mu bice byose by'Akarere bitabiriye Umuganda cyane wibanze ku bikorwa byo gukora imihanda yangiritse ndetse n'ibindi bikorwa bifite ingaruka nziza ku baturage.
🛑Amarushanwa y'Imbyino Gakondo n'Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza YAGARUTSE!
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24.01.2026 MoYA izatangiza aya marushanwa mu Ntara y'Iburasirazuba, muri UR_Nyagatare Campus.
Ntimuzacikwe muzaze dutaramane. #UmwimerereWacu
Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abagize Komite y'inama y'umutekano itaguye, SES bakiriye itsinda ry'intumwa za Komisiyo ziyobowe na Nyirahabineza Valerie arikumwe na Hon.Gatabazi JMV,na Nyirarugero Dancille ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe ku rugerero. 1/2
Minisitiri w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. @jnabdallah ari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere n'Intara yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwita kubana n'urubyiruko mu biruhuko abasaba kwimakaza isuku,kwirinda ingeso mbi no kwitabira iyi gahunda.