Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere, @muka_Vestine, yagaragaje ko kwibohora bisobanuye kugira umutekano w'abantu n'ibyabo, ubwisanzure mu bitekerezo no mu bikorwa, no kubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa buri Munyarwanda.
Yavuze kandi ko Kwibohora ari ukwiha no kwihesha agaciro, kugaha abandi no kugaha Igihugu cyatwibarutse. Ni urugendo rwahinduye ubuzima bw'Abanyarwanda, rubavana mu mateka mabi rubageza ku cyerekezo gishya cy'amahoro, ubumwe n'iterambere rirambye.
Uyu munsi utwibutsa ko inshingano zo kubaka u Rwanda zikomeza. Twese dufite uruhare mu gusigasira ibyo twagezeho no gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n'umutekano, ubuyobozi bwiza n'iterambere rishingiye ku baturage.
Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, ruri mu Kigo cya CTC-Gabiro mu Karere ka @GatsiboDistrict , aho rugiye gutorezwa kugeza tariki 10 Kanama 2026.
Bazahabwa inyigisho zo kubafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kuranga u Rwanda no gusobanukirwa amateka yarwo no kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.
Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, Icyiciro cya 13, n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza. #Indangamirwa16
@Unity_MemoryRw
Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, ruri mu Kigo cya CTC-Gabiro mu Karere ka @GatsiboDistrict , aho rugiye gutorezwa kugeza tariki 10 Kanama 2026.
Bazahabwa inyigisho zo kubafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kuranga u Rwanda no gusobanukirwa amateka yarwo no kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.
Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, Icyiciro cya 13, n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza. #Indangamirwa16
@Unity_MemoryRw
Uyu munsi kuwa 29 Kamena 2026
Abaturage bo mu Murenge wa Kamubuga wo mu Karere ka @GakenkeDistrict basuye Urwibutso rwa Ntarama rwo mu Karere ka Bugesera.
Uru rugendo rwitabiriwe n'abaturage bagera kuri 260, barimo abakozi b'umurenge, abikorera, urubyiruko n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'abaturage. Rugamije kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusobanukirwa ukuri kwayo no gukomeza kubungabunga amateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Aba baturage b'Umurenge wa Kamubuga bayobowe n'umunyamabanga nshingwabikorwa Bwana @DUNIASaadi1 baherekejwe na Perezida wa ibuka / Gakenke Twagirimana Hamdoun .
Iki Gikorwa cyabanzirijwe no Kwiga Amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kunamira no gushyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri irenga 5000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso z'igihugu zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ruherereye mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye muri Mata 1994, Abatutsi benshi bahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Ntarama bizeye ko ari ho bari bubone ubuhungiro. Ariko ku wa 15 Mata 1994, Interahamwe n'abasirikare ba Leta y'icyo gihe bagabye igitero kuri iyo kiliziya bakoresheje gerenade, imbunda n'intwaro gakondo, bica abatutsi barenga 5,000 bari bahahungiye.
Muri icyo gitero, abagore, abana n'abasaza bishwe urw'agashinyaguro, ndetse bamwe bicirwa mu ishuri rya gatigisimu no mu bindi byumba byari bikikije kiliziya.
Kumenya aya mateka asangiwe y'aba baturage ba Gakenke na Bugesera biraha umukoro, abasuye urwibutso rwa Ntarama wo kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Amacakubiri akomeje kwigaragaza mu karere Igihugu giherereyemo ndetse no ku Isi yose hakoreshejwe cyane cyane inzira y'ikoranabuhanga.
#kwibuka32 #TwibukeTwiyubaka
Ubuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'Umuryango IBUKA/Gakenke bubatumiye mu gikorwa cyo #Kwibuka32, Jenoside yakorewe Abatutsi, giteganyijwe ku wa 14/06/2026, saa 10h00, ku rwibutso rwa BURANGA kizabanzirizwa n'ijoro ryo kwibuka riteganyijwe ku wa 13/06/2026, guhera saa 18h00
Congratulations to our #VisitRwanda partner Paris Saint-Germain @PSG_inside on their well-deserved UEFA @ChampionsLeague title and on being crowned champions for the second consecutive year.
Congratulations as well to @Arsenal on reaching the final and fighting with determination until the very end.
Both clubs have made their supporters proud, but tonight, PSG proved to be the better team!
Biri kuba: Mu Murenge wa #Rushashi, hari kubera igikorwa cyo #kwibuka32 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muhondo.
#KwibukaTwiyubaka
ARSENAL 🏆🏆🏆🏆 ELP.
The proud #VisitRwanda partner, have just been crowned Premier League champions, and it is a huge moment on the global stage. That is what winning culture looks like: ambition, discipline, and the courage to keep pushing until the job is done. It also reflects the kind of world-class partnerships Rwanda continues to attract under President Paul Kagame’s visionary leadership, bold, credible, and built for impact. Rwanda does not wait for history; it helps make it.
#VisitRwanda #RwandaWorks