Hasuwe site y'imiturire ya Kigabiro mu Kagari ka Muganza #Runda harebwa uko iyi site iri guturwa. Minisitiri Munyangaju Mimosa yabagiriye inama zo gukomeza gukumira akajagari kandi hakabaho gukoresha ubutaka neza;ubuhinzi aho bwagenewe bukitabwaho cyane @RwandaInfra@AuroreMimosa
Mu rwego rwo kunganira ingengo y'imari ya Leta mu kubaka ibikorwaremezo;Minisitiri wa Siporo @AuroreMimosa yageze ahubatse umuhanda wa kaburimbo n'amatara ku muhanda byakozwe n'abaturage batuye mu Mudugudu wa Rugazi #Ruyenzi mu bufatanye bwabo bishakamo ibisubizo @RwandaSouth
Nyuma y'inama n'abakozi ku Karere Min. @AuroreMimosa yasuye ikibuga cy'umupira cya Ruyenzi mu Murenge wa #Runda asobanurirwa imicungire yacyo n'uburyo kiri kubyazwa umusaruro mu guteza imbere imikino n'imyidagaduro @RwandaSouth
Komite Nyobozi y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Abayobozi b'Amashami ku Karere bari mu mwiherero wabereye mu Nkingo #Gacurabwenge.Baraganira ku mikorere n'imikoranire iganisha ku gufasha umuturage kugera ku iterambere @RwandaLocalGov@gatjmv@RwandaSouth
UBUKANGURAMBA KU KURWANYA RUSWA N'AKARENGANE
Mu Murenge wa @NgambaSector habereye inteko y'abaturage yahujwe n'ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, Akarengane, ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu ku bufatanye na Association Urungano @Kamonyi ku nkunga ya @RwandaOmbudsman
Itsinda rya @Unity_MemoryRw riyobowe na Uwange Jean Baptiste ryasuye Imirenge ya Rukoma &Gacurabwenge harebwa ibyakozwe n'abanyeshuri barangije ayisumbuye mu 2021 bari ku rugerero #INDEMYABIGWI.Hasuwe Ibiro by'Umudugudu,ECD byubatswe,imihanda n'ibiraro byakozwe,..@RwandaLocalGov