Impanuro za Guverineri w'Intara y'Amajyepfo @AKayitesiAlice asoza aya mahugurwa:
"Mu gihe mumaze muhugurwa mwahawe inyigisho zitandukanye zagarutse ku mateka y'u Rwanda, kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rugendo rw'Ubumwe, Ubwiyunge n'Ubudaheranwa, ku miyoborere myiza, ku mutekano, ku gushyira imbere Ubunyarwanda, ku kubana n'imiryango yanyu n'umuryango mugari ndetse no ku gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'andi macakubiri. Ibyo mwize bibabere urufatiro rwo gutangira ubuzima bushya bushingiye ku kuri, ku kwicuza, ku kubaha abandi no gukorera Igihugu."
Intara y’Amajyepfo ifite umwihariko wo kuba ariyo ifite umubare munini w’abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki cyiciro cyonyine ku bagororwa 644, 287 ni abo mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi bifitanye isano n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yagize muri iyi Ntara, aho Abatutsi benshi bishwe urw’agashinyaguro, ibikorwa remezo n’imiryango bigasenyuka, ndetse ingaruka zayo zikaba zikigaragara no kugeza uyu munsi.
Perezida Kagame yahaye ibihembo by’ishimwe abanyeshuri batatu bahize abandi mu mahugurwa yahawe ba ofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 bya Afurika, yamaze ibyumweru 46 atangirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare [RDF Command and Staff College] riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Abahembwe barimo Umunya-Ghana, Umunya-Kenya na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda ari na we wahize abandi bose.
📸:@kwzrherve
Mayor SINDAYIHEBA Phanuel yakiriye Minisitiri @RwandaAgri Dr.NDABAMENYE Telesfore waje mu karere gusura ibihingwa ngengabukungu(icyayi n'ikawa) mu kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza. Iki gitondo yasuye uruganda rw'icyayi rwa #Shagasha anaganira n'abahinzi b'icyayi
Nyuma ya saa sita Minisitiri wa @RwandaAgri Dr. Thélesphore NDABAMENYE yasuye ubuhinzi bwa Kawa n'uruganda rwayo mu murenge wa #Nzahaha anaganira n'abahinzi ba kawa abasaba koyongera mu bwinshi n'ubwiza. Abaturage bakomeje gushimira leta yabahaye ingemwe za kawa yera ku myaka 3.
Ubu. Hari kuba inama ngarukagihembwe ihuje Akarere ka #Rusizi, INSHUTI Z'UMURYANGO (IZU) n'abafatanyabikorwa ireberahamwe ibyakozwe mu kurinda no kurengera umwana, ibikorwa n'ingamba zo kurinda abana kurushaho no gukomeza gufatanya kwimakaza uburenganzira bwuzuye bw'umwana.
Ku bufatanye na @refacrwanda1 mu karere hari kuba inama ku bimaze gukorwa muri uyu mushinga mu mezi 6 ashize hanarebwa ibikorwa biteganyijwe mu cyiciro gikurikira bizibanda cyane ku kubaka ubushobozi bw'inzego z'uburezi no guteza imbere uburezi budaheza.
Baturage b'Akarere ka #Rusizi; murakangurira kuzitabira siporo rusange izaba ku cyumweru 14/06/2026 saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Kora siporo bihoraho, ugire ubuzima buzira umuze, unasabane n'abandi.
Yesterday in @RusiziDistrict , REFAC held a multi-stakeholder workshop on “Fostering private sector-led implementation of inclusive education commitments,” to strengthen collaboration, mobilize support, and reduce barriers affecting children’s access, participation and retention
While officially opening the ACT-CHIK Project launch, Dr. Menelas Nkeshimana from @RwandaHealth emphasized that the initiative is a strategic response to lessons learned from past pandemics.
He noted that ACT-CHIK project is more than an investment in vaccine development;
"it is an investment in the scientific, regulatory, and institutional capacities needed to better protect populations and strengthen Africa’s preparedness for future health threats"
None aha mu murenge wa Kavumu hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Ramba. Igikorwa cyahuje imiryango y'ababuze ababo baturutse hirya no hino mu Rwanda
N'abaturage ba Ngororero
@Unity_MemoryRw@NgororeroDistr
📸AMAFOTO📸
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri.
Iyi nama yize ku ngingo zirimo ishyirwa mu bikorwa rya politiki z'iterambere ry'Igihugu, yabereye muri Village Urugwiro. #RBAAmakuru