Guverineri wa @RwandaEast, @PudenceR yashimiye Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe ku mikorere yabaranze mu kuzuza inshingano zabo n’ibikorwa bifatika Akarere kagezeho,ati:“Iterambere turaribona muri Kirehe, kandi ni byiza ko Inama Njyanama yibanze ku kuzamura umuturage.”
Mu ijambo ry’ikaze,Umuyobozi w’Akarere @rangira yavuze ko hari byinshi byo kwishimira byagezweho mu nkingi z'ubukungu,imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere,byazanye impinduka nziza mu iterambere by’abaturage;ashimira abaturage n'Ubuyobozi mu nzego zose ku bufatanye bagaragaje
Ingabo z’u Rwanda (RDF), Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka, n’Ingabo za Tanzaniya (TPDF), Burigade ya 202, bari mu nama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda na Tanzaniya, kuva taliki 9 kugeza ku ya 11 Nzeli 2026, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi bari mu bice byo ku mupaka basangiye, kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano no kurushaho gushimangira ubufatanye.
Itsinda ry’Ingabo za Tanzaniya riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 mu Ingabo za Tanzaniya (TPDF), wakiriwe na Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo za z’U Rwanda (RDF) @RwandaMoD.
Kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), DCG Theos Badege, yasuye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari guhabwa inyigisho zibategurira gusubira mu buzima busanzwe, zitangwa na MINUBUMWE ku bufatanye na RCS @RCS_Rwanda
Yabasabye ko nibasubira mu miryango bazagaragaza ko bagororotse bya nyabyo, binyuze mu bikorwa n’imyitwarire bizabaranga.
Aya mahugurwa ngaruka kwezi, abera mu Igororero rya Nyamagabe, ahahugurirwa abagore, mu gihe abagabo bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke.
@Unity_MemoryRw
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Khaled El-Enany ku bufatanye bw’u Rwanda @RwandaGov na UNESCO @UNESCO mu bijyanye n’uburezi, siyansi, ikoranabuhanga, umuco ndetse no kubungabunga amateka.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) @Nbarigye yagaragaje ko abagore 47,312 bo mu Karere ka Bugesera @BugeseraDistr bamaze guhugurwa ku ikoreshwa rya serivisi z’imari hifashishijwe telefoni, zirimo kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga no kwizigama.
Iyi gahunda yari ifite umuhigo wo kugera ku bagore 15,000, ariko yageze kuri 47,312. Yanagize uruhare mu kongera gukoresha konti za MoMo zari zarasinziriye, aho 17,663 zongeye gukoreshwa.
BNR @CentralBankRw yashimiye ba Mutimawurugo n’abafatanyabikorwa bagize uruhare muri ubu bukangurambaga, inasaba ko ubumenyi bwagezweho bukomeza gusakazwa ku bandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno @rangira yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n'Umuryango wa PLAY International Rwanda, agamije guteza imbere siporo cyane cyane mu bakobwa binyuze mu mushinga “All Girls in Sport." ufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 30Frw.
Mbere yo gusinya amasezerano habanje gusurwa ahazubakwa ikibuga cy'umupira w'amaguru mu Murenge wa Musaza.
Muri aya masezerano harimo ko mu Murenge wa Nasho hazubakwa urwambariro rw’abakobwa, naho muri Musaza havugururwe ikibuga cy’umupira w’amaguru.
@KireheDistrict@Rwanda_Sports@RwandaEast